Umupolisi yahagaritse umushoferi arabyanga aramugonga arapfa
Yanditswe: Wednesday 01, Mar 2023

Umupolisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda ahitwa i Mombasa yapfuye nyuma yo guhagarika umushoferi aho guhagarara amuca hejuru aramwica.
Nkuko byatangajwe na raporo ya polisi kuri uyu wa Kabiri,Bwana Julius Marwa yarimo asuzuma ibinyabiziga ahitwa Buxton ubwo yahagarikaga uyu mushoferi ngo asuzume ikinyabiziga cye.
Osman Jama Abdi,wari utwaye Toyota Ractis,yanze guhagarara ngo Bwana Marwa amusuzume ahubwo ahita amukurura amwinjiza mu modoka aho nyuma yaje kumugonga arapfa.
Uyu mupolisi (...)

Uyu mupolisi ngo yafunguye urugi rw’imodoka ya Abdi undi ahita amukurura ikiganza amwinjiza imbere ku ngufu hanyuma ahita atwara baragenda.
Nyuma yo kugenda nka metero 200,uyu mushoferi ngo yahise asunikira uyu mupolisi hanze ahita amukandagira byamuviriyemo ibikomere byinshi yaba ku mutwe n’ahandi.
Itangazo rya polisi rigira riti "Yahise ajyanwa mu bitaro bya Jocham aho yageze yapfuye."
Umurambo w’uyu mupolisi wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro.
Hahise hakorwa iperereza ryatumye uyu Abdi atabwa muri yombi nyuma yo kumusanga yifungiranye mu modoka ye mu buvumo bwa parikingi iri ahitwa Nyali.
Imodoka yahise ijyanwa ku biro bya polisi bya Makupa ari naho Abdi afungiye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *