skol
Kigali

Umupolisi yapfuye urupfu rw’amayobera ubwo yashakaga guca inyuma umugore we

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 November 2021

Amakuru yaturutse muri Zimbabwe yavuze ko umupolisi wari usanzwe afite umugore yapfuye ubwo yashakaga gusambana n’umugore bari bahuriye muri parking.

Amakuru avuga ko ibi byabereye muri parking y’agace kaberamo ubucuruzi aho uyu mupolisi Makomborero Mazowe yahuriye n’uyu mugore bari bafitanye ubucuti bw’ibanga witwa Cindy Vhutuza.

Uyu mugore yabwiye abanyamakuru ko Bwana Mazowe yapfiriye mu mikino barimo nyuma y’aho yari yanze ko bahuza ibitsina bataripimisha SIDA.

Uyu Cindy yavuze ko uyu mugabo yavuzaga induru idasanzwe ubwo bakoranagaho ndetse ko atabashije kumutabara hakiri kare.

Uyu mugore yabwiye ikinyamakuru H-Metro ati "Nanyuze mu bihe bikomeye ndi kumwe na Mazowe.Twirirwanye umunsi wose tuganira ndetse tunumva umuziki.Nta mafaranga twari dufite ariko twaguze amafi na watermelon gusa.

Nari ntwaye hanyuma duparika muri parkingi yo mu gace kabamo amaduka menshi hafi ya sitasiyo ya polisi.Mazowe yashakaga ko dukora imibonano mpuzabitsina ariko ndabyanga,mubwira ko tugomba kubanza kwipimisha SIDA."

Uyu mugore yavuze ko uyu mugabo yaje kwitwara nk’uri gutera akabariro akavuza induru idasanzwe.Uyu mugore yakomeje ati "Nagize ubwoba bwinshi mpita nsaba ubufasha umuntu wari utunyuzeho.Nahamagaye umushoferi wizewe ngo adutware ku bitaro arabyanga."

Yakomeje avuga ko yababajwe cyane n’urupfu rw’uyu mugabo wari inshuti ye. Ati: “Ndababaye ku mutima kandi biragoye kwemera uburyo urukundo rwanjye rwarangiye gutya.

Polisi kandi yemeje urupfu rwa Mazowe. Umuvugizi wa polisi, Komiseri wungirije Paul Nyathi yemeje ibyabaye.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

AMAFOTO: Harmonize yagaragaye mu myambaro y’abagore

Umuhanzi uri mubakomeye muri Afurika by’umwihariko Tanzania ari naho akomoka...
29 May 2022 0

Yishe umugabo we amuziza gukunda mukeba we kumurusha

Umugore witwa Chandra Kala, yatawe muri yombi akekwaho kwica umugabo we i...
28 May 2022 0

Abakobwa bato barwanye bapfa umuhungu umwe yica undi

Umunyeshuri w’imyaka 16 wo muri Nkwadum D / A High School mu Karere ka...
28 May 2022 0

Umusore w’imyaka 19 yambitse impeta umukecuru w’imyaka 76 ahita aha gasopo...

Umusore w’imyaka 19 yambitse impeta umukunzi we ukuze bihagije ku buryo...
27 May 2022 0

Yatawe muri yombi azira gusambanya ihene y’abandi yarangiza akayiba

Mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 10 Gicurasi rishyira ku wa gatatu 11...
26 May 2022 0

Yashyizwe mu banya dushya kuko ku myaka 18 areshya na santimetero 73...

Umugabo wo muri Nepali yashyizeho agahigo ko kuba umuntu mugufi kurusha...
26 May 2022 0