skol
fortebet

Umupolisi yiguriye isanduku ihenze azashyingurwamo nyuma yo kwicukurira imva

Yanditswe: Saturday 23, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umupolisi wo muri Tanzania witwa Patrick Kimaro, w’imyaka 60 y’amavuko, umwaka ushize wa 2022 yakoresheje Amadalori y’Amerika ibihumbi bitatu ($3.000), mu gucukura no kubakira imva azashyingurwamo napfa, ubu akaba yanaguze isanduku azashyingurwamo ya Miliyoni eshatu z’Amashilingi ya Tanzania (asaga 1,400,000Frw).

Sponsored Ad

Ibikorwa byo kubaka iyo mva ye yabirangije mu kwezi k’Ukuboza 2022, ariko avuga ko afite n’umugambi wo kugura isanduku azashyingurwamo, ibyo byose akaba yaratangaje ko ikimutera kubikora, ari ukugira ngo umuryango we utazahura n’umutwaro ukomeye wo gutegura ishyingurwa rye igihe zaba yapfuye.

Muri uwo mwaka wa 2022, ikinyamakuru BBC cyatangaje ko icyo gikorwa cya Patrick Kimaro cyo gutegura imva kandi akiri muzima, gifatwa nk’ubukunguzi mu gace akomokamo aho muri Tanzania, ndetse ko abakuru bo mu bwoko bwe bavuga ko bibujijwe gucukura imva y’umuntu utarapfa, ndetse ko n’imva icukuye itagomba gutinda itarashyirwamo umurambo yateguriwe.

Kimaro yavuze ko yabikoze kuko ababyeyi be bamugoye kubashyingura.Ati: "Nk’umwana w’imfura mu muryango, nagize ibibazo mu gushyingura ababyeyi banjye ubwo bapfaga mu mezi atandatu bakurikiranye…rero nafashe ingamba ko ntashaka gushyira abana banjye mu ngorane nk’izo nagize".

Ikindi yavuze ko ashaka ubwishingizi bwo kugira ngo n’igihe iyo mva yasenywa n’ibiza, izongere yubakwe n’ubwishingizi.

Iyo mva ye, harimo n’ibyo kuyisiga, yamutwaye amafaranga yose hamwe angana n’ibihumbi bitatu ($3,000) by’amadolari y’abanyamerika.

Uwo muhigo wo kugura isanduku azashyingurwamo, Kimaro yaje kuwuhigura nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Mwananchi cyandikirwa aho muri Tanzania, ku wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa