skol
fortebet

Umupolisi yishwe n’isake yarwanaga n’indi

Yanditswe: Wednesday 28, Oct 2020

Sponsored Ad

Umupolisi wo muri Philippines yishwe n’isake ubwo yari agiye guhagarika umukino utemewe n’amategeko w’isake zirwana mu ntara ya Samar iri mu majyepfo y’icyo gihugu.

Sponsored Ad

LiyetOna Christine Bolok yakaswe n’icyuma cyari cyambitswe iyo sake, icyuma gifite ubugi bambika isake zirwana muri uwo mukino.

Icyo cyuma gikarishye cyamukase umutsi wo ku itako ry’i bumoso. Yahise anyarukanwa kwa muganga ariko ahageze yahise apfa.

Umukino wo kurwanisha isake warabujijwe muri iki gihe cy’icyorezo cya coronavirus.

Mbere y’uko iiki cyorezo cyaduka, uyu mukino wari wemewe kubera mu bibuga bisanzwe byemewe n’amategeko ku cyumweru no mu gihe cy’ibiruhuko, cyo kimwe no mu gihe cy’iminsi mikuru imara iminsi itatu itarenga, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cya leta, Philippine News Agency (PNA).

Umukuru w’igipolisi muri iyo ntara, Koloneli Arnel Apud yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko iyo mpanuka ’ibabaje" akaba avuga ko ari ibyashatse kuba adashobora gusobanura.

Ati: "Byangoye kubyemera ubwo nabyumvaga bwa mbere. Nibwo bwa mbere mu myaka 25 yose maze ndi umupolisi mbuze umupolisi biturutse kw’isake zirwana".

Abantu batatu bahise bafungwa hanyuma isake zirindwi zarimo kurwana zikaba zahise zifatwa zirabikwa, nk’uko bivugwa na PNA.

Abandi bantu batatu bakekwa kugira uruhare mu byabaye baracyashakishwa.

Umukino w’isake zirwana ni umukino ukundwa cyane muri Philippines, aho abantu benshi bakina urusimbi batitaye ku birava muri iyo ntambara y’isake.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa