skol
fortebet

Umupolisi yogoshe ubwanwa umugabo utagira aho aba wari ugiye kubura akazi

Yanditswe: Thursday 26, Jul 2018

Sponsored Ad

Niba imico myiza ari ibyo umuntu akora ntawe umureba ibyo uyu mupolisi wo muri Leta ya Floride Tony Carlson yakoze ni ubumuntu budasanzwe abandi bamwigiraho.

Sponsored Ad

Carlson ati "Tubona kenshi polisi itangazwaho ibikorwa bibi, ni byiza kuba igikorwa cyiza cyarafashwe amashusho”.

Ku Cyumweru w’ igishize nibwo Carlson yabonye umugabo utagira aho aba witwa Phil wari ugiye mu kizami cy’ akazi ariko yabuze umuntu umwogosha ubwanwa.

Carlson ati "Ubwo nari nsohotse mu modoka, yambajije niba hari icyo nzi kuri tondezi, yari yapfuye kandi akeneye umuntu umufasha ngo abone uko ijya mu kizami cy’ akazi”.
Ubwo uyu mupolisi Carlson yarimo akora iyo tondezi Phil yamubwiye ko kuri McDonald hafi yaho bari bari bamwemereye akazi ariko bamamusaba kwiyogoshesha ubwanwa.

Uyu mupolisi amaze gukora iyi tondezi yayihereje Phil ahita yicara hasi atangira kwiyogosha ubwanwa, ariko abona birimo kumugora kuko nta ndorerwamo yari afite, Carlson yabonye bimeze gutyo yahise amusaba niba yamwemerera akamwogosha.

Ibi byose hari umugenzi wabibonye afata amashusho ayashyira kuri facebook bimenyekana ubwo.

Carlson akomeza agira ati “Birangiye nakije imodoka ndagenda. Nyuma umugore wanjye yarampamagaye ati bite, wogoshe umuntu uyu munsi?”

Uyu munsi ku wa Kane tariki 26 Nyakanga nibwo Carlson yamenye ko wamugabo yafashije yabonye akazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa