Umupolisikazi wo muri Ghana ufite imiterere idasanzwe yavugishije benshi barimo n’abifuza gufungwa nawe [AMAFOTO]
Yanditswe: Friday 30, Oct 2020
Umupolisikazi witwa Ama Serwaa akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera imiterere ye aho bamwe mu bagabo bamwandikira bamusaba ko yaza kubafunga.
Uyu mupolisikazi yatowe na benshi ko ariwe mwiza kurusha bagenzi be bakorana uyu mwuga muri Ghana kubera imiterere ye by’umwihariko ikibuno.
Uyu mugore akurikirwa n’abasaga ibihumbi 200 kuri Instagram ndetse benshi biganjemo abagabo bamukundira ko ateye neza ndetse ko abakurura.
Mu minsi ishize amafoto ye yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino ku isi bituma benshi bacika ururondogoro.
Nubwo abapolisi batinywa na benshi,ariko uyu Ama Serwaa yakira ubutumwa bwinshi bw’abagabo bamutereta n’abashimagiza ubwiza bwe.
Ikibuno cya Ama Serwaa gikurura abagabo benshi, cyane ko n’imyenda ya Polisi iba imufashe cyane.
Mu gutebya,bamwe mu bagabo bandikiye uyu mupolisi bamusaba ko yaza kubafata akabafunga kubera ubwiza bwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *