skol
fortebet

Umurage yahawe n’ababyeyi yawukoresheje mu kwibagisha amabere yari amubereye ikigeragezo [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 01, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugore yatangaje ko yakoresheje amafaranga y’umurage we mu kugabanya amabere ye yamutezaga ibibazo.
Nk’uko Toni Lewis abitangaza, ngo amabere ye yari aremereye cyane ku buryo yamuteye ububabare bw’umugongo no kuva amaraso rimwe na rimwe.
Toni, ufite imyaka 27, yavuze ko yahanganye n’ikibazo cyo kwiheba kubera igituza cye cyamubuzaga kubona akazi ko kubyina kuko atari gushobora kubona imyenda imukwiriye.
Toni ukomoka i Newport, mu majyepfo ya Wales, avuga ko yagiye kureba abaganga ba NHS (...)

Sponsored Ad

Umugore yatangaje ko yakoresheje amafaranga y’umurage we mu kugabanya amabere ye yamutezaga ibibazo.

Nk’uko Toni Lewis abitangaza, ngo amabere ye yari aremereye cyane ku buryo yamuteye ububabare bw’umugongo no kuva amaraso rimwe na rimwe.

Toni, ufite imyaka 27, yavuze ko yahanganye n’ikibazo cyo kwiheba kubera igituza cye cyamubuzaga kubona akazi ko kubyina kuko atari gushobora kubona imyenda imukwiriye.

Toni ukomoka i Newport, mu majyepfo ya Wales, avuga ko yagiye kureba abaganga ba NHS kugira ngo arebe niba ashobora gukoresha ubwishingizi bw’ubuzima bwe kugira ngo agabanye amabere ye, ariko icyifuzo cye nticyakirwa.

Toni yagize ati: “Nagiraga ububabare bukabije bw’umugongo no kuva amaraso. Nubwo nahagaritse gukura ngeze mu bwangavu, amabere yanjye yakomeje kwiyongera no kuremera.

Nta sutiye nambaye, yaramanukaga agakora ku mukondo. Byanshiye intege kandi bintera kwiheba. Ntabwo nashoboraga kujya kugura isutiye ntari kurira.

Umutegarugori yambwiye ingano y’isutiye ndarira. Kugura Bikini ntibyashobokaga. Ntabwo byashobokaga kwambara ikanzu ifite ibifungo kuko byari kujya byifungura. Ntibyari bishimishije. Numvaga ntewe isoni n’amabere yanjye.

Nk’umwangavu, abagabo barebaga igituza cyanjye cyane kandi bamwe bakanegura. Byarambabaje cyane. Nakuze mbyina kuva mfite imyaka itatu kandi nitozaga kubyina muri kaminuza.

Ibyo byari ibintu byanjye kandi nashakaga kubikora nk’umwuga. Ariko sinashoboye kubona akazi kuko imyambarire yo kubyinana ntabwo hakorwa minini mu nda.

Mu myaka mike ishize, imyitozo ngororamubiri yarushijeho kuba ingorabahizi kuko natangiye kwambara amasutiye menshi kugira ngo nkore imyitozo yoroheje. »

Toni yagiye k’umuganga amusaba kugabanya amabere afite imyaka 19, ariko nubwo yari yambaye imyenda ingana na 8/36 bamubwiye ko agomba kugabanya ibiro kugirango abagwe.

Ndetse na nyuma yo gutakaza ibiro birenga 10, abaganga bamubwiye ku nshuro ya kabiri ko badashobora kumubaga kubera ibiro bye,igihe yari afite imyaka 21.

Igihe Toni yaburaga sekuru na nyirakuru, nyina yamusabye ko yakoresha amafaranga y’umurage we kugira ngo yiyishyurire igiciro cyo kwibagisha amabere, maze mu Kuboza 2021, agabanya amabere agera ku ngano yifuje imyaka myinshi.

Ubu,avuga ko yumva ari muzima kandi ko atakihebye. Avuga ko ubu akoresha amashusho ye ya TikTok kugira ngo ahumurize abagore bafite amabere manini.



Ibitekerezo

  • Ni byiza rwose👍 ibyo yakoze nange nabikora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa