skol
fortebet

Umuraperi Drake yahemukiye bikomeye umukobwa wari wahimbye amayeri ngo amutere inda

Yanditswe: Monday 17, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamideli wo kuri Instagram arashinja Drake kuba yari afite urusenda ubwo bahuraga ngo bakore urukundo vuba aha, bivugwa ko byabereye muri hoteri y’uyu muraperi mu byumweru bike bishize.
Uyu munyamideli avuga ko uyu wiyita kizigenza mu gukora urukundo,Aubrey Drake Graham yashyize urusenda mu gakingirizo gakoreshwa mu gutera akabariro kugira ngo yice intanga ze nyuma y’uko aba bombi bari bamaze gukorana imibonano mpuzabitsina.
Amaze kujugunya aka gakingirizo,uyu mukobwa yagiye kugakura mu (...)

Sponsored Ad

Umunyamideli wo kuri Instagram arashinja Drake kuba yari afite urusenda ubwo bahuraga ngo bakore urukundo vuba aha, bivugwa ko byabereye muri hoteri y’uyu muraperi mu byumweru bike bishize.

Uyu munyamideli avuga ko uyu wiyita kizigenza mu gukora urukundo,Aubrey Drake Graham yashyize urusenda mu gakingirizo gakoreshwa mu gutera akabariro kugira ngo yice intanga ze nyuma y’uko aba bombi bari bamaze gukorana imibonano mpuzabitsina.

Amaze kujugunya aka gakingirizo,uyu mukobwa yagiye kugakura mu myanda maze yinjira mu bwiherero kugira ngo afate amasohoro y’uyu muhanzi ayamene mu gitsina cye ariko atazi ikirimo.

Uyu mukobwa yahishuye aka kaga yahuye nako ku rubuga rwa Too Much Hot Tea blog,avuga ko nyuma yo kwimenamo uru rusenda yokewe cyane avuza induru bikomeye.

Icyakora Bwana Champagne Papi [Uko Drake yiyise kuri Instagram] yari yigiriye mu bwiherero kandi ngo yemeye ko ariwe washyize uru rusenda mu gakingirizo.

Nubwo ari inzira idasanzwe yo kugerageza kwica amasohoro, uyu muraperi ukomoka muri Kanada yabanje kugira amakenga ko abagore bashobora gukusanya intanga ze kugira ngo bazamwake amafaranga bamushinja ko yabateye inda.

Mu ndirimbo ye Wasting Time yakoranye na Brent Faiyaz yaririmbye ati: ’Gold medalist, flushed the Magnums just so they not collectin’ my specimens, damn.Mu rwego rwo kugaragaza ko hari abagore babikora.

Birumvikana cyane ko Drake ashobora kuba yaragize amakenga nyuma yo kuvuka k’umuhungu we Adonis w’imyaka 4, wamutunguye.

Uyu muraperi yabyaranye uyu mwana we w’umuhungu n’umufaransa witwa Sophie Brussaux wahoze ari icyamamare mu gukina filimi z’urukozasoni.

Mu ndirimbo ye March 14 yari kuri Album ye Scorpion 2018 - yemeje ko umuhungu we yasamwe nyuma yo guhura rimwe gusa n’uyu mugore bagatera akabariro

Yaravuze ati: ’Ntabwo yari umukunzi wanjye nka Billie Jean ariko umwana ni uwanjye / Sandi yakundaga kumbwira ko byose bisaba inshuro imwe, kandi byose byatwaye ni rimwe.’Sandi yavugaga ni nyina umubyara Sandi Graham.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa