skol
fortebet

Umuraperikazi akaba n’umunyamideli yashyize hanze ibyo yifuza ku musore wifuza ko bakundana benshi bashya ubwoba

Yanditswe: Friday 22, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamideli ukurura abagabo cyane ku mbuga nkoranyambaga wiyise "10/10" yatangaje urutonde rw’amategeko akakaye yifuza ko ushaka kumutereta yakurikiza.
Uyu mukobwa w’ikimero gitangaje yakuye umutima abakoresha Tik Tok batandukanye bamwifuzaga aho yashyize hanze amategeko agenga buri mugabo wese wifuza ko bakundana.
Moriah Mills, ufite imyaka 28, ukomoka i New York, yashyizeho amahame yo ku rwego rwo hejuru ku bagabo bifuza gukundana nawe kandi ngo uwishe na rimwe agomba guhita yirukanwa ku (...)

Sponsored Ad

Umunyamideli ukurura abagabo cyane ku mbuga nkoranyambaga wiyise "10/10" yatangaje urutonde rw’amategeko akakaye yifuza ko ushaka kumutereta yakurikiza.

Uyu mukobwa w’ikimero gitangaje yakuye umutima abakoresha Tik Tok batandukanye bamwifuzaga aho yashyize hanze amategeko agenga buri mugabo wese wifuza ko bakundana.

Moriah Mills, ufite imyaka 28, ukomoka i New York, yashyizeho amahame yo ku rwego rwo hejuru ku bagabo bifuza gukundana nawe kandi ngo uwishe na rimwe agomba guhita yirukanwa ku karubanda.

Urutonde rw’ibisabwa uyu mukobwa yashyize hanze ruragoye cyane kuko harimo kumuha amafaranga amutunga, imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa buri cyumweru,indabo 10 za roza buri cyumweru.

Moriah ufite abamukurikira 183.000 kuri Instagram (Moriah) yabwiye Jam Press ati: "Ntabwo mfite inyota y’umukunzi, nduzuye 10 ku 10 kandi sinkeneye guta igihe cyanjye ku muntu utiteguye gushyiramo ingufu."

Ati: “Ndashaka kunywa inzoga,kwitabwaho no kurebwa kandi umugabo agomba kumenya ko nd’umukobwa w’umusirimu winjiza amafaranga ye.

"Kandi sinshobora kwihanganira ugenzura amafaranga ninjiza - ntawe naha ibisobanuro ku mafaranga nkoresha.Ntabwo abikureba.

[umugabo]Agomba kandi kugira amafaranga ye kuko ntawe mfasha.”

Nubwo hari bimwe mu byo uyu munyamideli yavuze bikumvikana nk’ibikabije,hari ibindi bisanzwe yakomeje avuga.

Yagize ati: “Agomba kumenya guteka no gukora isuku, sinshobora gukorana n’umuntu ugira akajagari cyangwa udashobora guteka ifunguro rya nimugoroba

Agomba kandi kumenya kwambara neza no guhumura neza. Abasore badahumura neza ndabanga.

Umugabo wese dukundana agomba gukunda imbwa n’inyamaswa, sinzigera nshimisha umuntu utabona uburyo inyamaswa zitangaje.

Mfite imbwa yitwa Charlie kandi niyo si yanjye. Umugabo uwo ari we wese azahora ari ku mwanya wa kabiri inyuma yayo kandi agomba kubimenya. ”

Nubwo uyu munyamideli yinjije amafaranga menshi binyuze mu muziki we, mu kwerekana imideli no kugurisha amafoto ashotorana kuri OnlyFans, Moriah yifuza ko umugabo bakundana yamutakazaho amafaranga.

Yagize ati: “Ndashaka ko yajya anyohereza indabo za roza icumi byibuze rimwe mu cyumweru kandi nubwo ubusanzwe niyishyurira gukoresha inzara zanjye na pedicure, ndifuza ko anyishyurira nibura rimwe mu kwezi.

Ati: “Ndashaka kandi ko ampa amafaranga yo kumbeshaho mu kwerekana uburyo anshimira.Agomba kuntetesha no kunkunda.”

Moriah usanzwe ari umuraperi akaba n’umukinnyi w’amafirime, yatangaje uru rutonde rw’ibyo asaba umugabo umwifuza kuri TikTok mu ntangiriro z’iki cyumweru (19 Ukwakira), aho rumaze kurebwa n’abantu 195.000 ndetse rwakunzwe n’abasaga 17,000 mu minsi mike.

Uko abantu barwakiriye biravanze cyane kuko hari bamwe bishimiye "kwiyandikisha" ako kanya bahatanira kumwegukana mugihe abandi batishimye cyane.

Umwe mu bamukurikira yanditse ati: "umpitemo."

Undi yongeyeho ati: "Nibyiza kuri njye,ugomba gusa kuntekera, numvise uri mwiza kuri ibyo."

Bamwe bibajije icyo uyu munyamideli yaha umukunzi we wuzuje ibyo bisabwa

Umwe yamubajije ati: "Wowe wazana iki ku meza ????".

Uyu mugore yavuze ko umusore wakwifuza kumutereta agomba kuba akunda ibyo akora ndetse agomba kwitegura gutera ivi akamwambika impeta kuko ngo bidakunze yahita amubenga.

Uyu mugore yabwiye abamukurikira ko afite abasore benshi bamwirukaho bityo utabyuzuza adakwiriye kumutesha umwanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa