Umurobyi yarokowe na Firigo yamazemo iminsi 11 nyuma yo kurohama k’ubwato bwe
Yanditswe: Friday 09, Sep 2022

Igitangaza cyabereye mu nyanja ya Atalantika ubwo Umurobyi w’imyaka 44,yatabarwaga na firigo yinjiyemo nyuma y’aho ubwato bwe burohamye.
Uyu mugabo yinjiye muri iyi firigo atabara ubuzima bwe aho yashoboye kuyibamo iminsi 11.
Romualdo Macedo Rodrigues, Umunya Brazil w’imyaka 44, yagize ibyago ubwato bwe burarohama ari kuroba,ahita ahungira muri firigo yari mu bwato bwe.
Uyu munya Brazil yahuye n’uruva gusenya nyuma y’aho ubwato bwe bwinjiriyemo amazi ari kurobera hafi y’igihugu cyitwa French (...)
Igitangaza cyabereye mu nyanja ya Atalantika ubwo Umurobyi w’imyaka 44,yatabarwaga na firigo yinjiyemo nyuma y’aho ubwato bwe burohamye.
Uyu mugabo yinjiye muri iyi firigo atabara ubuzima bwe aho yashoboye kuyibamo iminsi 11.
Romualdo Macedo Rodrigues, Umunya Brazil w’imyaka 44, yagize ibyago ubwato bwe burarohama ari kuroba,ahita ahungira muri firigo yari mu bwato bwe.
Uyu munya Brazil yahuye n’uruva gusenya nyuma y’aho ubwato bwe bwinjiriyemo amazi ari kurobera hafi y’igihugu cyitwa French Guiana.
Kubera kutamenya koga, yagombaga gushaka igisubizo cyihutirwa. Yahisemo kujya muri firigo yari mu bwato bwe bwa metero zirindwi.
Intego ye, kwari ukureremba hejuru y’amazi kugeza abonye abatabazi.
Mu minsi 11 nta biryo cyangwa ibinyobwa yabonye, Romualdo yazengurutse inyanja bitewe n’imihengeri. Amaherezo yaje kubonwa n’abandi basare bari ku nkombe za Suriname, nko mu birometero 450 uvuye aho ubwato bwe bwarohamiye.
Uyu murobyi yabwiye itangazamakuru ryo muri Brazil ati“Numvise urusaku mbona ubwato bunyegereye. Nazamuye amaboko nsaba ubufasha. ”.
Yavuze ko umunsi wo gutabarwa kwe ari uw’ingenzi mu buzima bwe,kuko ngo “yavutse ubwa kabiri.”
Reba Videwo y’uyu mugabo:
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *