skol
fortebet

Umurusiya yivunye ukuguru kugira ngo atajyanwa mu gisirikare ku ngufu

Yanditswe: Saturday 01, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abarusiya bamwe biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo bahunge kujya mu gisirikare.
Umusore w’Uburusiya yasabye inshuti ye kuvunika ukuguru kugira ngo yirinde kujya mu gisirikare cya Bwana Putin.
Perezida Vladimir Putin yatangaje ko "abantu bagomba kwinjira mu gisirikare by’igihe gito" mu rwego rwo kongerera imbaraga ingabo mu kurwana na Ukraine.
Kugira ngo iri tegeko rigerweho, abagabo bari hagati y’imyaka 18 na 35 babujijwe kuva mu turere.
Iri tangazo ryo kujya mu gisirikare ryateje (...)

Sponsored Ad

Abarusiya bamwe biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo bahunge kujya mu gisirikare.

Umusore w’Uburusiya yasabye inshuti ye kuvunika ukuguru kugira ngo yirinde kujya mu gisirikare cya Bwana Putin.

Perezida Vladimir Putin yatangaje ko "abantu bagomba kwinjira mu gisirikare by’igihe gito" mu rwego rwo kongerera imbaraga ingabo mu kurwana na Ukraine.

Kugira ngo iri tegeko rigerweho, abagabo bari hagati y’imyaka 18 na 35 babujijwe kuva mu turere.

Iri tangazo ryo kujya mu gisirikare ryateje imyigaragambyo mu gihugu hose ndetse n’ubwoba mu basore bafata ingamba zikarishye zo kwirinda kujyayo.

Bamwe bagerageje kuva mu gihugu bambuka umupakaberekeza mu bihugu baturanye nka Georgia, Kazakisitani na Mongoliya.

Muri videwo yagiye ahagaragara, Umurusiya wihebye yerekanye ibyo bamwe bafite ubushake bwo gukora kugira ngo birinde kwinjizwa mu gisirikare.

Yaryamye munsi y’ingazi ashyira ukuguru hejuru.Mugenzi we amanuka ku ngazi asimbukira ku kuguru kwe.

Uyu mugabo yahise ataka cyane ati: “Birababaza cyane.Kuravunitse, nibyo rwose ".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa