skol
fortebet

Umusaza w’ imyaka 50 yari agiye kurongora umwana w’ imyaka 10 polisi irabimenya

Yanditswe: Sunday 24, Dec 2017

Sponsored Ad

Polisi yaguye gitumo umuryango wari ugiye gushyingira umukobwa w’ imyaka 10 ku musaza w’ imyaka 50 ngo bishyure ideni.
Byabaye nyuma y’ aho polisi ya Pakistan yakiriye amakuru avuga ko ababyeyi b’ uyu mwana umusaza Jeetmal Mehar yabahaye amayero 5 400 ngo arongore agakobwa kabo k’ imyaka 10.
Masmat Nabia, sekuru w’ uyu mwana ufite ideni ry’ amayero 3 400 yananiwe kwishyura yari yemeye kwakira aya mayero 5 400 kugira ngo abone uko yishyura iryo deni nk’ uko byatangajwe n’ ikinyamakuru (...)

Sponsored Ad

Polisi yaguye gitumo umuryango wari ugiye gushyingira umukobwa w’ imyaka 10 ku musaza w’ imyaka 50 ngo bishyure ideni.

Byabaye nyuma y’ aho polisi ya Pakistan yakiriye amakuru avuga ko ababyeyi b’ uyu mwana umusaza Jeetmal Mehar yabahaye amayero 5 400 ngo arongore agakobwa kabo k’ imyaka 10.

Masmat Nabia, sekuru w’ uyu mwana ufite ideni ry’ amayero 3 400 yananiwe kwishyura yari yemeye kwakira aya mayero 5 400 kugira ngo abone uko yishyura iryo deni nk’ uko byatangajwe n’ ikinyamakuru Africanspotlight.com.

Tariki 19 Ukuboza 2017 nibwo uyu musaza ufite umwenda umuremereye yari agiye gusinyira ko atanze umwuzukuru we polisi iba yabimenye.

Umuvugizi wa polisi yagize ati “Tariki 19 Ukuboza, ahagana saa tanu za mugitondo twakiriye amakuru ko umwana utarageza ku myaka y’ ubukure agiye gushyingirwa ku mugabo w’ imyaka 50. Tukibimenya twahise dutabara byihuse dusanga Nabia yahawe amayero 3 400 naho ababyeyi b’ uyu mwana bahabwa amayero 1 700”.

Nyuma yo kuburizamo uyu mugambi polisi yahise ita muri yombi, abantu benshi bari mu bukwe, uretse uyu mwana wari ugiye gushyingirwa atarakura.

Mu gihugu Pakistan icyaha cyo gushyingiranwa n’ umwana utarageza ku myaka y’ ubukure gihanishwa igifungo kitari munsi y’ imyaka ibiri.

Ibitekerezo

  • Isi irashaje

    uwomusaza nuwahe mn?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa