skol
fortebet

Umusaza w’imyaka 61 yateye inda umwana w’umukobwa w’imyaka 11, ababyeyi be bafata umwanzuro ukomeye

Yanditswe: Thursday 28, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa w’imyaka 11 yatewe inda n’umusaza w’imyaka 61 muri Bolivia.birakaza cyane ubuyobozi bashaka uko bahana uyu mugizi wa nabi.
Uru rubanza ruri mu ziri kuvugwa cyane mu makuru muri Boliviya. Uru rubanza rwamamaye cyane kubera imyaka umukobwa afite.
Uyu mukobwa w’imyaka 11 wasambanyijwe ku ngufu n’umubyeyi wa se muri batisimu. Uru rubanza ruri kubera mu mujyi wa Yapacani, hafi ya Santa Cruz muri Boliviya. Umukobwa wafashwe ku ngufu aratwite, nubwo akiri muto cyane.
Igitangaje, ababyeyi (...)

Igitangaje, ababyeyi batangaje ko batazemera gukuramo inda y’uyu mwana. Ubwa mbere uyu muryango wari ufite ubushake bwo kubikora, ariko uhindura ibitekerezo muri wikendi ishize.

Bavuze ko babitewe n’ukwizera kwabo kwa gikristo kwamagana ibyo gukuramo inda. Uhagarariye uyu muryango, Ana Paola García, yatangarije ikinyamakuru EFE ko uyu mukobwa yabwiye umwe muri babyara be "ko yumva ibintu bidasanzwe mu nda".

Ariko ikibazo cyahise gikura. Abayobozi bahise binjira muri iki ikirego.

Uhagarariye abagore muri Boliviya yagize ati“Ntabwo ashaka kuba umubyeyi. Ibyakorewe uriya mwana ni icyaha. ”

Uyu musaza wasambanyije uyu mwana yatawe muri yombi kandi ari muri gereza ya Montero. Inzego z’ubuzima ziri kwita kuri uyu mukobwa, zemeza ko inda ye imeze neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa