Umusaza w’imyaka 70 amaze gutakaza akayabo ka miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda yongeresha igitsina cye [AMAFOTO]
Yanditswe: Thursday 13, Dec 2018
Umusaza w’imyaka 70 witwa Eric Bell, ukomoka mu Bwongereza,umaze gutakaza akayabo k’ibihumbi 12 by’amapawundi agura imiti ituma igitsina kibyimba kikaba kinini,yatumye benshi bibaza icyo azagikoresha kandi ari kugenda agana mu izabukuru.
Uyu musaza waciye ibintu yavuze ko kuri we anezerwa iyo amaze kurongora umugore akamubwira ko yakunze igitsina cye kinini,ariyo mpamvu yifuza gukomeza kucyongera kugira ngo amerere nabi abagore bakiri bato mu gihe cyo gutera akabariro.
Yagize ati “ Namaze igihe kinini nihebye kubera ko numvaga ko igitsina cyanjye ari gito.Ntabwo nigeze nkundana n’abakobwa cyane ariko ubu nsigaye ntereta abakobwa bato bitewe n’igitsina cyanjye kinyongerera icyizere.Kuva nakwitera imiti ituma igitsina kibyimba umukobwa wese ndongoye ambwira ko yakunze igitsina cyanjye kinini.”
Uyu musaza w’ingaragu, yavuze ko igitsina cye yifuza ko muri Mutarama umwaka utaha, kingana na sentimetero zisaga 13 z’ubunini ku buryo azajya ashimisha buri mukobwa wese asambanye nawe.
Bell wahoze ari umuganga,yavuze ko ubu buryo bwo kwiyongeresha igitsina (Penis fillers), butuma yishimira imibonano mpuzabitsina ndetse yifuza gukangurira n’abandi bagabo kubugana bagashimisha abagore babo kakahava.
Ubu buryo bwo kongera igitsina ndetse kikabyimba mu gihe gifashe umurego burahenze kuko inshuro imwe itwara akayabo k’ibihumbi 3000 by’amapawundi aho uyu musaza amaze kubukoresha inshuro 4 yitegura kongera mu mwaka utaha.
Byari bimenyerewe ko ibinini byitwa Viagra aribyo bifasha abagabo kwemeza abagore mu gihe cyo gutera akabariro,ariko ubu buryo bwa Penis fillers bugezweho cyane ndetse ngo 70 ku ijana by’Abagabo bo mu Bwongereza barabukoresha cyane.
Ubu buryo bwo kwiteza imiti yongera ubunini bw’ubugabo bwabo,bushobora gutera abagabo infection ndetse ababukoresha baravirirana cyane

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *