skol
fortebet

Umusaza w’imyaka 91 yashakanye n’umukobwa w’imyaka 22

Yanditswe: Friday 29, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi [Emir] wa Emirate ya Daura muri Leta ya Katsina mu majyaruguru ya Nijeriya, Alhaji Faruk Umar Faruk w’imyaka 91, yashakanye n’umugore w’imyaka 22 witwa A’isha Yahuza Gona.
Nk’uko Daily Trust ibitangaza ngo ubukwe bwabereye mu mujyi wa Safana, muri leta ya Katsina. Amakuru avuga ko uyu Emir yashakanye na A’isha mu bukwe bwaje nyuma y’umubano muto wabo wamaze icyumweru.
Uyu mugeni ni umukobwa w’uwahoze ari perezida w’inama y’ubutegetsi bw’inzego zibanze mu majyaruguru y’igihugu.
Andi (...)

Andi makuru yatangajwe n’iki kinyamakuru n’uko uyu mugeni yajyanwe mu rugo rwe rushya i Daura.

Uyu Emir kandi yaherukaga gushakana n’umukobwa w’imyaka 20, Aisha Iro Maikano, mu Kuboza 2021.

Uyu muyobozi wo mu Bayisilamu yavutse mu 1931, ndetse yashakanye n’uwo mwana muto mu bukwe bw’igitangaza nyuma yo kugirana umubano muto. Bivugwa ko uyu mugabo w’umukire yishyuye miliyoni 1 y’Amanaira nk’inkwano kuri uyu mugeni.

Muri 2015 nabwo,uyu mugabo yashakanye n’umukobwa muto cyane witwa Gimbiya Aisha Umar Farouk,ubu bafitanye abana 2.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa