skol
fortebet

Umusaza yanze kurusha umuryango we yigurira isanduku n’inzoga abazaza kumushyingura bazanywa

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 01, Feb 2022

Umusaza yanze kurusha umuryango we yigurira isanduku n'inzoga abazaza kumushyingura bazanywa

Sponsored Ad

skol

Umusaza w’imyaka 70, uzwi nka Leo, yamaze kwitegurira isanduku bazamushyinguramo yapfuye ndetse n’inzoga zihagije abazazakumushyingura bazanywa.
Uyu musaza ufite abagore 9 ariko akemera 3, yacukuye imva ye, agura isanduku ye, ndetse n’umwenda azambara ku munsi wo kumushyingura.
Yaguze kandi ibinyobwa bizahabwa abashyitsi mu gihe cyo kumushyingura.
Abajijwe impamvu yateye intambwe nk’iyi, Leo mu kiganiro yahaye Afrimax yavuze ko abaturage bo mu gace atuyemo ari ikibazo kuko bigoye (…)

Umusaza w’imyaka 70, uzwi nka Leo, yamaze kwitegurira isanduku bazamushyinguramo yapfuye ndetse n’inzoga zihagije abazazakumushyingura bazanywa.

Uyu musaza ufite abagore 9 ariko akemera 3, yacukuye imva ye, agura isanduku ye, ndetse n’umwenda azambara ku munsi wo kumushyingura.

Yaguze kandi ibinyobwa bizahabwa abashyitsi mu gihe cyo kumushyingura.

Abajijwe impamvu yateye intambwe nk’iyi, Leo mu kiganiro yahaye Afrimax yavuze ko abaturage bo mu gace atuyemo ari ikibazo kuko bigoye gukusanya inkunga yo gushyingura ababo. Yongeyeho ko adashaka kuba umutwaro ku bo akunda nyuma y’urupfu rwe kuko ngo biba ikibazo iyo mu gace kabo umuntu apfuye.

Leo yaguze kandi sima n’amatafari azubakishwa imva ye kandi yishyura abazaterura isanduku ye ubwo azaba agiye gushyingurwa.

Leo avuga ko azi neza ko iherezo rye riri hafi kandi ko ashaka kuritegura mu buryo bwose bushoboka.

Uyu musaza avuga ko yifuza kuzashyingurwa n’abagabo gusa ariko ntiyasobanuye impamvu y’icyifuzo cye.

Yavuze ko ari kwishimira iminsi ye ya nyuma kuko ngo abizi neza ko atazabaho iteka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa