Umugabo wari wanyoye agasembuye kenshi yakinishije intare mu kigo kibamo inyamaswa cyo muri Honduras imuruma bikomeye ukuboko hafi no kuguca.
Uyu mugabo wari wasuye ikigo cyororerwamo inyamaswa zitandukanye zirimo n’intare cya Rosy Walther giherereye mu gace kitwa Tegucigalpa muri Honduras,yahuye n’uruva gusenya ubwo yahaga ukuboko intare ashaka kuyikinisha,ihita igufata iramuruma karahava.
Mu mashusho yafashwe agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje ukuntu iyi ntare yarumye uyu mugabo ukuboko mu buryo bubabaje cyane ndetse yahise ajyanwa kwa muganga.
Iyi ntare yari yibereye mu kazu yubakiwe, uyu mugabo atangira kuyikinisha ayihereza ukuboko,nibwo yahagurutse ihita igucakira iramuruma ku buryo bukomeye,abantu barahurura.
Abashinzwe kurinda iki kigo cyororerwamo inyamaswa bavuze ko uyu mugabo n’inshuti ze bari basinze,babiba umugono bajya gusura izi ntare batabamenyesheje.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *