Udushya
Umusirikare yaririye kuri Facebook asaba umugore we wahukanye imbabazi
Yanditswe: Friday 25, Aug 2023

Umusirikare Kelvin Muguku yatunguranye ubwo yajyaga kuri Facebook asaba umugore we Diana Cheptoo imbabazi.
Uyu musirikare usa nk’uwihebye yavuze ko yagerageje kurokora urugo rwe mu buryo bwose,ariyo mpamvu yahisemo gukoresha imbuga nkoranyambaga kugira ngo agerageze no kwegera umugore we wamwimye amatwi.
Muguku yasangije abantu amashusho yinginga umugore we ngo agaruke mu rugo avuga ko abantu bamwe bamuyobeje akamusiga.
Avuga ko hari abantu badashaka kubona urugo rwabo rutera imbere barimo kuyobya umugore we, nubwo agerageza cyane kwiyunga na we.
Uyu musirikare yavuze ko uyu mugore nakomeza kwinangira,aziyahura.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *