skol
Kigali
Fortebet

Umusore agiye gushyingiranwa na murumuna w’umukunzi we wapfuye habura iminsi mike ngo bakore ubukwe

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 August 2022

Umunya Nigeria, Sufiyanu Abubakar Salihu ari hafi kurongora Fatima Ibrahim Kani, murumuna w’umukunzi we Rukaiya Ibrahim Kani umaze iminsi mike apfuye.

Nk’uko amakuru abitangaza, Sufiyanu na Rukaiya bagombaga gushyingirwa ku ya 12 Kanama 2022 muri Leta ya Bauchi mu majyaruguru ya Nigeriya ariko apfa ku wa gatatu Nyakanga 27.

Ku ya 28 Nyakanga, Sufiyanu yifashishije urubuga rwa Twitter kugira ngo atangaze urupfu rwa Rukaiya wari hafi kumubera umugore.

Hagati aho, Fatima yaririye mukuru we wapfuye mu butumwa yashyize hanze nyuma y’umunsi umwe apfuye, yandika ati: “Mu by’ukuri, ubuzima n’ubw’igihe gito kandi urupfu ni iherezo utakwirinda byanze bikunze. Nabuze undi mukuru wanjye Ruqayya Ibrahim Kani , ubukwe bwe bwagombaga kuba mu byumweru bibiri ariko ubu yagiye burundu. Nyamuneka musengere mushiki wanjye."

Aba bombi mu marira yabo baje kwihuza birangira biyemeje kurushinga ku munsi n’ubundi ubu bukwe bwagombaga kuberaho.

Musaza w’aba bakobwa 2, Aliyu Ibrahim Kani, yerekeje kuri Facebook ku wa gatatu Kanama atangaza ko ubukwe bugomba kuba nkuko bwari buteganyijwe hagati ya Sufiyanu na mushiki we Fatima uzasimbura nyakwigendera. Yasangiye abantu kandi ubutumire aho Rukaiyat yasimbuwe na Fatima.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Yateye umukobwa we w’imyaka 13 inda kugira ngo ahabwe amafaranga...

Umugabo w’imyaka 49 wa Lusaka yitabye urukiko nyuma yo gusambanya akanatera...
13 August 2022 0

Umugore yafashwe agiye kugurisha umuhungu we kugira ngo abone ayo kwishyura...

Umugore wo mu Burusiya yatawe muri yombi azira gushaka kugurisha umuhungu...
13 August 2022 0

Umwarimukazi wari umutinganyi yashyingiranwe n’umugabo umurusha imyaka 30...

Umwarimukazi w’imyaka 26 ’utarigeze atekereza’ kuba mu rukundo n’umuntu...
12 August 2022 0

Umusore yashyingiranwe na mushiki we bavukana nyuma yo kubura ababyeyi...

Nyuma yo kugirwa imfubyi n’intambara, umusore yahisemo kurongora mushiki we...
12 August 2022 0

Umugabo yikuye mu mva yari yashyinguwemo ari muzima n’abantu bivugwa ko...

Umugabo yashyinguwe ari muzima nyuma yo guta ubwenge ari mu birori maze...
11 August 2022 0

Umugore wabyaye umwana udafite uburanga yajyanywe mu nkiko n’umugabo...

Mu Bushinwa umugabo yareze umugore amushinja kumubyarira umwana udafite...
10 August 2022 0