skol
Kigali

Umusore n’umukunzi we bashatse kwigana Jack na Rose muri TITANIC biviramo umwe urupfu

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 20 May 2022

Umusore n’umukunzi we bashatse kwifotoza yiganye Jack na Rose bo muri filime ya Titanic birangira bombi bahanutse bagwa mu mazi ahasiga ubuzima.

Aba bombi bari mu bwato bwitwa Izmit Marina mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwo muri Turkia,mu ntara ya Kocaeli.

Benshi mu barebye filimi ya Titanic yasohotse muri 1997,bibuka agace karimo Jack azamura umukunzi we Rose hejuru ku bwato akamujya inyuma bakarambura amaboko.Uku niko uyu musore yashakaga ko we n’umukunzi we babigenza ntibyabahira birangira ahasize ubuzima.

Aba bombi bakomoka muri Turkia bagiye ku migozi y’ubwato barimo kugira ngo bifotoze posteur yiswe ’King of the World’ yafashwe na Leonardo DiCaprio na Kate Winslet muri filime Titanic.

Bwana Furkan Ciftci n’umukunzi we Mine Dinar, bombi bafite imyaka 23, ntibahiriwe kuko barohamye mu nyanja bagerageza kwifotoza muri ubwo buryo, gusa ngo bari banyoye inzoga nyinshi mu rugendo barimo baroba.

Ciftci yararohamye mu gihe Mine Dinar yarokowe nyuma y’iyi mpanuka yabaye ku cyumweru gishize.

Abarobyi babonye bombi baguye bihutira gutabara, bakiza Mine nyuma yo gufata ku nkoni yo kuroba.

Yajyanwe ahari umutekano, ariko umukunzi we Ciftci aburirwa irengero,ariko ubutabazi bwarahamagawe kugira ngo bashakishe uyu musore w’imyaka 23.

Mine yajyanywe mu bitaro na ambulance mu gihe umubiri wa Ciftci wakuwe mu nyanja yapfuye n’itsinda ry’abahanga mu kwibira nyuma y’amasaha abiri arohamye.

Mine yabwiye polisi ko we na mugenzi we batekereje ko byaba bishimishije bakoze ’Titanic pose’, bityo barambuka barenga ntarengwa y’ubwato hanyuma batakaza uburinganire bagwa mu mazi.

Amashusho ya CCTV yerekanaga ibihe bya nyuma by’aba bombi bari kuroba mbere yo kwigira inama mbi yabyaye ibibazo.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Igikomangoma cyashakanye n’abagore 2 icyarimwe [AMAFOTO]

Ku wa gatandatu, igikomangoma cya Kano cy’imyaka 22, Mustapha Ado Bayero,...
27 June 2022 0

Yishwe n’abavandimwe azira kwanga gutirura imyenda yabo bamutije

Reaction Unit SA (RUSA) yavuze ko ku wa kane w’iki cyumweru, umusore...
25 June 2022 0

Bahuriye mu kabari bagiye kwiyahuza inzoga kubera ibibazo bibabyarira...

Musiimenta yari yagiye mu kabari gutura umujinya byeri mu gihe Nuwagaba...
23 June 2022 0

Umugore yashyingiranwe n’igipupe mu bukwe bwaciye ibintu [AMAFOTO]

Umugore ukomoka muri Brazil, avuga ko yakundanye akanashyingiranwa n’igipupe...
22 June 2022 1

Yavumbuye ko yashyingiranwe n’umugore mugenzi we nyuma y’amezi 10...

Umugore ntiyigeze amenya ko umugabo we mu by’ukuri yari umugore mugenzi we...
20 June 2022 0

Kylian Mbappe na Achraf Hakimi bakoreye ibiruhuko mu gihugu cyo muri...

Kylian Mbappé na Achraf Hakimi bari muri Afrika mu biruhuko byabo. Aba...
18 June 2022 0