skol
fortebet

Umusore w’imyaka 18 yishe se amuziza kugurisha inkoko ze

Yanditswe: Thursday 17, Jun 2021

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 18 wo mu gace kitwa Kericho mu gihugu cya Kenya yadukiriye se aramwica amuziza ko yagurishije inkoko ze yari atezeho amakiriro.
Ikigo gishinzwe iperereza muri iki gihugu cya Kenya (DCI),cyavuze ko aba bombi bashwanye cyane mbere y’uko umwana yica se amuhoye kugurisha inkoko ze 6 mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Mu gushwana,uyu mugabo yabanje gushaka kurasisha umuheto uyu mwana we amuziza ko yamwubahutse amubaza inkoko ze bituma uyu mwana arara mu gasozi.
DCI yagize iti “umwana (...)

DCI yagize iti “umwana w’imyaka 18 yashwanye na se w’imyaka 50, Wilson Kipsoi,amushinja ko yagurishije inkoko ze.Kubera umujinya yatewe no gushwana n’umwana we, Wilson Kipsoi,yakanze uyu mwana ko agiye kumurasisha umuheto.

Uyu mwana wiga Kapcheplanga day Secondary school,yahise ahunga ajya kurara mu baturanyi.”

Uyu mwana yagarutse ku munsi ukurikiye afite intwaro yo gukubita se kugeza amuhaye inkoko ze.

Iki kigo cyavuze ko uyu mwana yahise atungura se amukubita iki kintu yari yitwaje mu mutwe kugeza ataye ubwenge.

Uyu mugabo yajyanwe igitaraganya ku bitaro bya Londiani ariko yagezeyo yashizemo umwuka.

Abashinzwe iperereza bakomeje gushakisha uyu mwana wahise aburirwa irengero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa