skol
fortebet

Umusore wambikiye impeta umukunzi we hagati y’ingona yatunguye benshi [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 10, Jun 2018

Sponsored Ad

Benshi mu basore baterera ivi ahantu hisanzuye ndetse hari umutekano ariko umusore witwa Michael Beltrami w’imyaka 33 yakoze agashya ubwo yamanura umukunzi we mu kantu kameze nk’ikigega akayimwambikira hagati y’ingona.

Sponsored Ad

Uyu musore uko oka mu mujyi wa Melbourne muri Australia yakoze ibyo benshi batakekaga amanura umukunzi we mu mazi hasi huzuye ingona aba ariho amwambikira impeta y’umubano ndetse afata amafoto y’uyu muhango ayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Ibintu byabaye bibi cyane ubwo uyu musore yagera gahagati y’izi ngona yajya kwambika uyu mukunzi we witwa Katie Johnston, w’imyaka 28 impeta agasanga yayibagiwe.

Uyu musore byarangiye asabye umukunzi we ko yamubera umugore nubwo impeta yayimwambitse nyuma yo kuva mu mazi.

Uyu musore yavuze ko impamvu yashatse kwambikira umukunzi we impeta mu mazi ari uko bombi bakunda inyamaswa ndetse yifuzaga urwibutso rurambye.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa