Umusore wambikiye umukunzi we impeta ku manga yatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga [AMAFOTO]
Yanditswe: Tuesday 31, Jul 2018
Umugabo witwa Col Stinson wari watembereye mu Bugereki yashyize hanze ifoto yatumye benshi bacika ururondogoro y’umusore wambikiye impeta umukunzi we ku manga yo hafi y’inyanja ya Aegean.
Uyu mugabo abinyujije kuri Twitter yavuze ko ubwo yari yicaye hafi y’iyi Nyanja ari kwitegereza izuba yabonye uyu musore ari kwambika impeta uyu mukunzi we abafata ifoto gusa atabashije kuyibaha none ari gusaba ko uwabamenya yababwira bakamushaka akayibaha,ibintu byatumye benshi bavuga menshi, cyane ko ifoto ari nziza cyane.
Benshimu babonye iyi foto batangajwe n’ubwiza bwayo ndetse bayivugaho cyane aho buri wese yavuze ko yamukoze ku mutima.
Iyi foto yashyizwe kuri Twitter ku wa Gatandatu nyuma yo gufatirwa ku kirwa cya Santorni mu Bugereki cyatowe nk’ahantu ha kabiri heza ku isi abakundanye bajya kuriraho ubuzima bakaryoherwa.
Kugeza ubu iyi foto imaze gukorerwa Shares inshuro ibihumbi 10,kubera ukuntu benshi bayikunze cyane.
Aya mafoto yafatiwe ku kirwa cya Santorni mu Bugereki yatumye benshi bacika ururondogoro
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *