skol
fortebet

Umusore wari urangije kaminuza yasebejwe n’umukunzi we ubwo yateraga ivi amusaba kuzamubera umugore

Yanditswe: Friday 29, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyeshuri urangije kaminuza yaciye ibintu hirya no hino ku isi kubera amashusho yagiye hanze atera ivi imbere y’umukunzi we na bagenzi be bari mu kigo cy’ishuri bigagamo hanyuma umukobwa yanga icyifuzo cye,afata impeta yari ahawe arayita.

Sponsored Ad

Umukobwa yakiriye impeta y’uyu mukunzi we wari upfukamye, ayijugunya hanze maze ahita asohoka yihuta cyane, bagenzi be basigara bumiwe.

Uyu musore wari urangije muri kaminuza yitwa Tai Solarin University of Education ahitwa Ijebu-Ode yakubiswe n’inkuba ubwo yashakaga kwambika iyi mpeta uyu mukobwa yari azi ko bakundana aho kuvuga yego afata iyo mpeta arayijugunya.

Uyu musore wasebejwe yabuze imbaraga zimuhagurutsa aho yari apfukamye ku bw’amahirwe umukobwa wari inyuma ye aramuhagurutsa.

Ibyabaye byatumye abanyeshuri bari aho ndetse n’abandi babonye iyi videwo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga barakara bibasira uyu mukobwa.

Umwe yagize ati "Ntabwo naseka...basore mujye mubanza kumenya ko abagore bakeneye nk’ibyo mushaka kugira ngo mwirinde guseba."

Undi ati "Ni byiza ko uyu mukobwa atemeye iriya mpeta kuko igitutu cya "vuga yego,vuga yego,vuga yego",hari igihe gituma wemera uwo utagakwiye kwemera."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa