skol
fortebet

Umusore wari wanyoye Viagra yabuze umukobwa bagombaga gusambana asambanya umwana w’imyaka 6

Yanditswe: Tuesday 26, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka mirongo itatu avuga ko yagizweho ingaruka n’imiti yifashishwa mu kongera ubushake bwo gutera akabariro izwi nka "viagra", bituma asambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 6.
Ibi byabereye mu gace kitwa Yopougon ko mu mujyi wa Abidjan muri Cote d’Ivoire, ku wa gatatu tariki ya 13 Nyakanga 2022.Iki gikorwa cyo gusambanya ku ngufu umwana kiri gukurikiranwa cyane n’ubuyobozi.
Abaturage bo mu gace ka Toits-Rouges muri komine ya Yopougon baracyafite umujinya kubera ayo (...)

Sponsored Ad

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka mirongo itatu avuga ko yagizweho ingaruka n’imiti yifashishwa mu kongera ubushake bwo gutera akabariro izwi nka "viagra", bituma asambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 6.

Ibi byabereye mu gace kitwa Yopougon ko mu mujyi wa Abidjan muri Cote d’Ivoire, ku wa gatatu tariki ya 13 Nyakanga 2022.Iki gikorwa cyo gusambanya ku ngufu umwana kiri gukurikiranwa cyane n’ubuyobozi.

Abaturage bo mu gace ka Toits-Rouges muri komine ya Yopougon baracyafite umujinya kubera ayo mahano.

Uyu mwana w’imyaka 6 yahohotewe n’umugabo ushobora kumubera se. Gutaka no kurira k’uyu mukobwa muto nibyo byatumye abaturage bahurura bafata uyu mugabo warimo kumusambanya ku ngufu.

Uyu mugabo ngo yaguwe gitumo ari gukora aya mahano,hanyuma abaturage baramukubita bikabije, nyuma ajyanwa kuri polisi arafungwa.

Abajijwe, uyu mugabo yavuga ko yahemukiwe n’umukunzi we wari wamwemereye ko aza kumusura hanyuma ntiyaza kandi yari yamaze kunywa biriya binini bya Viagra.

Uwo mukobwa bakundana ngo yari yamwemereye ko azaza kumusura akarara,bituma anywa ibi biyobyabwenge.

Kubera kubura k’uyu mukobwa kandi yanyoye viagra, uyu musore yavuze ko yahisemo gufata uyu mwana w’umukobwa kugira ngo ahaze irari ry’ibitsina.

Uyu mwana w’umukobwa yajyanywe mu kigo gishinzwe gutabara abana bahohotewe bishingiye ku gitsina kugira ngo avurwe.

Icyemezo cy’uko umuntu afite uburwayi bo mu mutwe n’ibindi byangombwa bishobora kwerekana ukuri ku bikorwa byo gufata ku ngufu uyu mwana bizatangwa n’ibitaro bya AFOSUC.

Icyaha cyo gusambanya ku ngufu umwana muto,wanyoye ibiyobyabwenge, gihanishwa igifungo cya burundu muri Cote d’Ivoire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa