skol
fortebet

Umusore wifatiraga selfie ku isumo yarihanutseho arangirika bikomeye

Yanditswe: Friday 04, May 2018

Sponsored Ad

Umusore witwa Subrat Nag wafataga selfie ari hejuru y’isumo (waterfall) yaryohewe arihanukaho,aravunika bikomeye ndetse abaganga batangaza ko yahazahariye cyane.

Sponsored Ad

Uyu muhindi w’imyaka 24 ukomoka mu gace ka Kaligandi,yifataga selfie ari hejuru y’isumo ryitwa Galigabadar riherereye ahitwa Pottagi,aza kunyerera byatumye ahita ahanuka ku manga y’iri sumo arangirika bikomeye.

Uyu musore yahise yihutishwa ku bitaro bya Pottagi,byamunaniwe kubera imvune ikomeye yakuye kuri iri sumo,niko kumwohereza ku bitaro bikuru bya Koraput yagezeho amerewe nabi cyane.

Uyu musore yahuye n’uruva gusenya ubwo we n’inshuti ze barimo basura uduce dukunda gusurwa na ba mukerarugendo batandukanye.

Umwe mu nshuti ze yamufashe amashusho ndetse nyuma y’iyi mpanuka yayakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga ndetse no kuri televiziyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa