Umusore yafashwe ari kwinjiza igitsina cye mu ruhombo rusohora umwotsi rw’imodoka
Yanditswe: Sunday 14, Oct 2018
Umunyamerika witwa Ryan Scott Malek yaciwe amadolari 200 n’urukiko rwo muri USA,kubera gufatwa ari kwinjiza igitsina cye mu ruhombo rusohora umwotsi rw’imodoka ku karubanda.
Uyu musore w’imyaka 24,yafashwe na polisi ari gukorera amahano ku karubanda aho yarimo yinjiza igitsina cye mu ruhombo rw’imodoka rusohora hanze umwuka iyo iri kugenda.
Malek wafashwe ari gukorera igikorwa cy’urukozasoni ku modoka
Nkuko urukiko rwitwa Municipal Court rw’ahitwa Newton,Kansas rwabitangaje,uyu musore Malek yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa ari kwinjiza igitsina cye muri uru ruhombo rw’imodoka ubwo yari iparitse muri Kamena uyu mwaka.
Uyu musore yajyanwe kwa muganga ngo hasuzumwe niba ari umusazi gusa abaganga bavuze ko ari muzima ahubwo yari yasinze akora amahano.
Malek yafashwe ari kwinjiza igitsina cye mu ruhombo rw’imodoka
Urukiko rwahamije uyu musore ibyaha birimo gukora ibikorwa by’urukozasoni ku karubanda ndetse no kubangamira abantu abereka igitsina cye bituma rumuhanisha kumara umwaka acungishijwe ijisho ndetse ko aramutse agaragaweho icyaha azahita afungwa ibyitwa Probation ndetse rumuca amande y’amadolari 200.
Ntabwo byamenyekanye niba iyi modoka yasesekagamo igitsina ari iye cyangwa ari uy’undi muntu wari wayiparitse ku muhanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *