skol
fortebet

Umusore yahuye n’uruva gusenya nyuma yo guha impyiko umubyeyi w’umukunzi we

Yanditswe: Monday 24, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo wahaye impyiko nyina w’umukobwa bakundanaga yahuye n’uruva gusenya nyuma yo kubikora kuko uyu mukunzi we yahise ashaka n’undi mugabo.
Uyu mugabo witwa Uziel Martínez,yatangarije iyi nkuru ibabaje kuri TikTok gusa yemeza ko nta nzika afitanye n’uwahoze ari umukunzi we.
Uziel Martínez usanzwe ari umwarimu ukomoka muri Mexico, yakoze urukurikirane rwa videwo ivuga ibyamubayeho bikora imitima myinshi.
Uyu mugabo utuye ahitwa Baja California, muri Mexico, yamenyekanye cyane nyuma yo kuvuga (...)

Sponsored Ad

Umugabo wahaye impyiko nyina w’umukobwa bakundanaga yahuye n’uruva gusenya nyuma yo kubikora kuko uyu mukunzi we yahise ashaka n’undi mugabo.

Uyu mugabo witwa Uziel Martínez,yatangarije iyi nkuru ibabaje kuri TikTok gusa yemeza ko nta nzika afitanye n’uwahoze ari umukunzi we.

Uziel Martínez usanzwe ari umwarimu ukomoka muri Mexico, yakoze urukurikirane rwa videwo ivuga ibyamubayeho bikora imitima myinshi.

Uyu mugabo utuye ahitwa Baja California, muri Mexico, yamenyekanye cyane nyuma yo kuvuga uburyo yahaye impyiko nyina w’uwahoze ari umukunzi we ariko uyu mukobwa aho kumushimira yahise amureka.

Ibintu byarushijeho kuba bibi,ubwo uyu mukobwa yashakanaga n’undi muntu mu gihe cy’ukwezi kumwe atandukanye n’uyu mukunzi we witanze bikomeye.

Nkuko byatangajwe na Mexico News Daily, abarebye iyi videwo bagiriye inama uyu Martínez.Umwe yagize ati: “Komeza utere imbere, uzashake umugore mwiza, ukwishimira.”

Mu rukurikirane rwa videwo yakoze mu gusubiza ibibazo byibajijwe kuri iyi nkuru ye, ​​Martinez yijeje abantu ko ameze neza, haba mu mutwe no ku mubiri. Yabwiye abamwumva ko arimo gukira neza nyuma yo gukurwamo impyiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa