skol
fortebet

Umusore yakinishije gufungirana igitsina cye mu gasanduku n’ingufuri giheramo ibyumweru 2

Yanditswe: Monday 19, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umusore wo muri Thailand yahuye n’uruva gusenya igitsina cye kirangirika nyuma yo gufungira igitsina cye mu gasanduku aza kubura urufunguzo byatumye kimaramo ibyumweru 2 yarabuze uko agikuramo.

Sponsored Ad

Uyu museribateri w’imyaka 38,yafashe agasanduku k’icyuma agafungiramo igitsina cye mu gikorwa cyo kwikinisha ariko gitangaje ariko ngo yaje kubura urufunguzo bituma kimara ibyumweru 2 gifungiranye.

Uyu musore yananiwe gukura iki gitsina cye muri aka gasanduku birangira atangiye kumva uburibwe atabasha kwihanganira.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Afrikmag nuko igitsina cy’uyu musore cyamaze muri aka gasanduku iminsi 14 byatumye ajyanwa mu bitaro bya Bangkok.

Nyina w’uyu musore yabwiye abaganga ko uyu muhungu we akunda gushyira igitsina cye mu myobo itandukanye.

Yabwiye iyi kipe y’abatabazi ko umuhungu we nta mukunzi agira ndetse yagowe na Guma mu rugo ari wenyine ariyo mpamvu yakoze iki gikorwa cy’ubusazi.

Ati “Umuhungu wanjye nta mukunzi agira.Yamaze igihe mu rugo wenyine kubera Covid-19 kuko yatinyaga kujya hanze.Yambwiye ko yari yataye umutwe ariyo mpamvu yafashe igitsina cye agishyira mu mwobo muto wo muri ako gasanduku.Nararakaye cyane kuko yaransebeje cyane musaba ko atazabyongera.”

Muganga witwa Thongchai Donson yavuze ko yahamagawe byihutirwa ngo atabare, ahageze asanga uyu musore afite igikomere giteye ubwoba ku gitsina.Ibi byahise bituma amwohereza ku bitaro byo hafi aho.

Abaganga ngo bamaze iminota 30 bavura uyu musore ndetse banakata iki gisanduku yari yashyizemo igitsina cye cyane ko babikoraga bigengesereye ngo adakomereka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa