Umusore yanditse ko ari mu byishimo yatewe no gupfusha umubyeyi we
Yanditswe: Sunday 14, Oct 2018
Urupfu rw’ abo twakundaga rukurikirwa n’ ishavu n’ agahinda, ibi ariko siko bimeze ku musore wo muri Nigeria uherutse kubura se.
Uyu musore Darren Idongesit yashyize ubutumwa kuri facebook yishimira urupfu rwa se. Darren Idongesit avuga ko ari amahirwe abonye yo kwamamaza igitabo cye ‘Growing up with a Nigerian psychopath’. Idongesit muri iki gitabo avugamo agaciro se yari amufitiye n’ icyo yari amariye abandi.
Yagize ati "Mbega inkuru nziza nakiriye uyu munsi! Data yapfuye. Mu muhango wo kumushyingura nzafata indagururamajwi mbwire abantu ibiteye ubwoba yakoze n’ ibyiza yakoze. Uzaba ari n’ umwanya mwiza yo kwamamaza igitabo cyanjye.Ndishimiye ko icyo gikorwa kizahindura ubuzima bwanjye...Umubabaro n’ imibabaro nanyuzemo mu bwana bwanjye byangize umugabo ndiwe”
Yongeyeho "Ndashaka gushimira Uwiteka. Nshobora kuba mfite igitekerezo cyanjye kuri Data, ariko ntibibujije ko abandi bashobora kuba bamufiteho indi mitekerereze, ariko icyo nzi neza ni uko ari we muntu wenyine ufite urupfu rw’ ibirori”
Ubu butumwa bw’ uyu musore bwakiriwe ukubiri n’ abakoresha imbuga nkoranyambaga, bamwe bati ibyo ni ibimureba ibitekerezo bikwiye akwiye kubyubahirwa, abandi bati ‘uyu musore yarengereye’.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *