skol
fortebet

Umusore yapfuye by’amayobera ku munsi w’isabukuru ye

Yanditswe: Monday 02, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umusore ukomoka mu mujyi wa Lusaka muri Zambia, yatakaje ubuzima bwe,kuri iki cyumweru, nyuma ya saa sita, ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 26.

Sponsored Ad

Misheck Mutelo Lwendo yarohamye muri pisine yo muri Precious Moments Lodge mu gace ka Kamwala y’Amajyepfo ahagana mu masaha ya 13h00.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wungirije wa Polisi muri Zambiya, Danny Mwale, nyuma yo kunywa inzoga mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko, nyakwigendera yahisemo kujya koga muri pisine.

Ati: “Nyuma yo kubona ko yatinze kuva mu mazi,inshuti ze zabimenyesheje abashinzwe umutekano bahita batabara.

Umurambo wwe wavumbuwe mu ndiba ya pisine."

Mwale yavuze ko abapolisi basuye aho hantu bemeza ko nta bugizi bwa nabi bundi bwahabaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa