skol
fortebet

Umusore yarohamye mu mugezi yari amaze kubatirizwamo

Yanditswe: Monday 20, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo yarohamye ubwo yarimo kubatizwa mu mugezi witwa Groot Letaba mu mudugudu wa Nwamarhanga, Limpopo, muri Afurika y’Epfo.
Bivugwa ko uyu musore w’imyaka 27 yanyereye agwa mu mazi ararohama nyuma y’umubatizo ku wa gatandatu, tariki ya 18 Werurwe 2023.
Umuvugizi wa polisi ya Limpopo, Colonel Malesela Ledwaba,yemeje ko ibi byabaye ku cyumweru,ndetse ko uwapfuye ari Ronald Rikhotso.
Ati“Abapolisi bo muri Giyani bafunguye iperereza nyuma y’umubatizo wahindutse agahinda ubwo umusore w’imyaka (...)

Sponsored Ad

Umugabo yarohamye ubwo yarimo kubatizwa mu mugezi witwa Groot Letaba mu mudugudu wa Nwamarhanga, Limpopo, muri Afurika y’Epfo.

Bivugwa ko uyu musore w’imyaka 27 yanyereye agwa mu mazi ararohama nyuma y’umubatizo ku wa gatandatu, tariki ya 18 Werurwe 2023.

Umuvugizi wa polisi ya Limpopo, Colonel Malesela Ledwaba,yemeje ko ibi byabaye ku cyumweru,ndetse ko uwapfuye ari Ronald Rikhotso.

Ati“Abapolisi bo muri Giyani bafunguye iperereza nyuma y’umubatizo wahindutse agahinda ubwo umusore w’imyaka 27 yinjiraga mu mazi akarohama nyuma y’umubatizo mu ruzi rwa Groot Letaba mu mudugudu wa Nwamarhanga ku ya 18 Werurwe 2023.

Dukurikije amakuru twahawe n’abayoboke b’iryo torero bayobowe n’umupasiteri wabo, bakoraga imihango y’idini hanyuma basoje umwe muri bo asubira ku mugezi kuvoma amazi.

Uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko witwa Ronald Rikhotso, ngo yaranyereye ararohama ”.

Colonel Ledwaba yavuze ko abapolisi bamenyeshejwe ibyabaye kandi umurambo wavanywe mu ruzi n’abahanga mu kwibira bo mu itsinda rishinzwe gushakisha no gutabara mu Ntara ya SAPS.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa