skol
fortebet

Umusore yashyingiranwe na mushiki we bavukana nyuma yo kubura ababyeyi babo

Yanditswe: Friday 12, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo kugirwa imfubyi n’intambara, umusore yahisemo kurongora mushiki we bavukana ku babyeyi bombi,ubu bamaze kubyarana abana bane.
Ibi byaberye muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo,mu karere ka Bunia.Paulin Ziarirwa na Dorica Ziarirwa bafite imyaka 28 na 26 baravukana nka musaza na mushiki w’undi ndetse bahisemo kubana nyuma yo kubana igihe kinini bonyine kuko ababyeyi babo bahitanwe n’intambara.
Intambara z’amoko zambuye abo bavandimwe bombi ababyeyi bababyaye. Mu gihe imiryango (...)

Sponsored Ad

Nyuma yo kugirwa imfubyi n’intambara, umusore yahisemo kurongora mushiki we bavukana ku babyeyi bombi,ubu bamaze kubyarana abana bane.

Ibi byaberye muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo,mu karere ka Bunia.Paulin Ziarirwa na Dorica Ziarirwa bafite imyaka 28 na 26 baravukana nka musaza na mushiki w’undi ndetse bahisemo kubana nyuma yo kubana igihe kinini bonyine kuko ababyeyi babo bahitanwe n’intambara.

Intambara z’amoko zambuye abo bavandimwe bombi ababyeyi bababyaye. Mu gihe imiryango myinshi yatatanye kubera ayo makimbirane, Paulin yahunganye na mushiki we.

Imyaka yarashize indi irataha ariko aba bombi ntibashobora kubona undi muntu wo mu muryango wabo.

Ngo bahisemo kuzura umuryango wabo bakoresheje iyi nzira idasanzwe. Paulin yazanye igitekerezo gikomeye cyo kurongora uyu mushiki we mu rwego ngo rwo kurinda umuryango wabo.

Nyuma y’amezi menshi uyu mukobwa abitekerezaho amaherezo ngo yaje kwemera. Mu rwego rwo kwirinda kunengwa n’abatuye ako karere, bahisemo kwimukira mu kandi gace kugira ngo baryoherwe n’urukundo rwabo.

Bavuga ko bishimiye kubana nk’umugabo n’umugore cyane ko bamaranye imyaka isaga icumi.Paulin na Dorica bafite abana bane.

Bavuga kandi ko bongeye kubona mu bana babo, ababyeyi babo babuze mu gihe cy’intambara. Ariko aba babyeyi biyemeje kutazigera bahishurira abana babo iyo sano bafitanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa