Umusore yatawe muri yombi azira gufata amashusho inshuti ye iri gusambanya uruhinja rw’amezi 9
Yanditswe: Saturday 13, Oct 2018
Isiah Dequan Hayes w’imyaka 19 na Daireus Jumare w’imyaka 22 batawe muri yombi kubera gufata ku ngufu umwana umaze amezi 9 avutse barangiza bakifata amashusho bakayashyira kuri Instagram.
Aba bagabo bombi bakomoka ahitwa Tennessee muri USA, batawe muri yombi nyuma y’amashusho bifashe mu mwaka wa 2016 bari gusambanya uruhinja rw’amezi 9 akaza kuvumburwa na nyina,wamenye aba bagizi ba nabi abashyikiriza ubutabera.
Uyu mugore yabwiye abapolisi ko yabashije kumenya aba bagabo nyuma yo kureba aya mashusho.
Nkuko polisi yabitangaje nyuma y’iperereza,Hayes niwe wasambanyije uru ruhinja mu gihe uyu mugenzi we Jumare we yamufashe amashusho kugira ngo bazayakwirakwize ku mbuga nkoranyambaga.
Kugeza ubu aba bagabo bombi bafungiwe muri gereza ya Shelby ndetse imiryango yabo ikomeje gusaba imbabazi nyina w’uyu mwana wasambanyijwe.
Aba nibo bagabo basambanyije uruhinja rw’amezi 9 bakifata amashusho
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *