skol
fortebet

Umusore yatwitse inzu ya nyina kubera ko yatinze kumuha ibyokurya

Yanditswe: Wednesday 17, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umusore ukomoka mu gace ka Dagoreti mu mujyi wa Nairobi muri Kenya, yafashwe ashyikirizwa ubutabera mu rukiko rw’akarere azira gutwika inzu ya nyina ifite agaciro ka miliyoni 1.3 z’amashilingi ya Kenya kubera ko yasanze ibyokurya bidahiye.

Sponsored Ad

Ukekwaho bivugwa ko yitwa Joseph Njuguna, yatashye yasinze kandi yiteze guhita abona ibiryo,ariko yaramkaye cyane ubwo yamenyaga ko nyina yari agitetse.

Bivugwa ko Njuguna yinubiye gutinda gushya kw’ibi biryo "arahira ko aragira icyo akora" nyuma yuko nyina amutegetse gutegerereza mu cyumba cye. Yagarutse arwana na nyina mbere yo kugenda gato.

Uyu mubyeyi akiri mu nzu, yabonye ahantu hose huzuye umwotsi hanyuma abona ko inzu irimo gushya.

Yagerageje kwihutira gusohoka ariko umuryango wari ufungiye hanze bikekwa ko uyu muhungu we ariwe wawufunze kugira ngo yicwe n’uwo muriro.

Uyu mubyeyi wari ufite agahinda yatakambiye abahisi n’abagenzi ngo bamutabare maze akizwa n’abaturanyi bumvise gutaka kwe.

Inkongi y’umuriro yatwitse inzu yose irakongoka. Urukiko rwumvise ko ushinjwa yahise yihisha mu rugo rw’incuti ye mbere yo gufatwa.

Yasanzwe aho yari yihishe anywa inzoga maze akubitwa n’abaturage kugeza igihe nyina yaje akamutabara.

Abapolisi babwiwe aho yarengeye arafatwa ajyanwa kubazwa. Inyandiko y’ikirego igira iti: "Joseph Njuguna mu buryo butemewe kandi abishaka yatwitse inzu ya nyina ku ya 6 Ugushyingo mu gace ka Dagoreti ka Nairobi."

Igihe yashyikirizwaga ubutabera imbere y’umucamanza mukuru Esther Bhoke, uregwa yahakanye icyaha maze "asabwa" ingwate ya Ksh 500.000 mu gihe ategerejwe ko yitaba urukiko ku ya 22 Ugushyingo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa