Umugore w’imyaka 28 witwa Kelsey McCarter ukomoka muri Amerika yafatiwe mu cyuho n’umugabo we ari gusambana n’umwana w’imyaka 14 atoza mu ikipe y’ikigo cy’amashuli.
Uyu mugore yakoze amahano ashukashuka uyu mwana w’umuhungu babanaga mu nzu amushora mu busambanyi,umugabo we arabafata ahita amushyikiriza polisi.
McCarter yasebeje umugabo we wamufashe ari gusambana n’umwana yatozaga
Uyu mugabo wa McCarter witwa Justin wari umutoza, yazanye uyu mwana w’umuhungu n’umuvandimwe we kugira ngo babane mu nzu abafashe kuzamura urwego rwabo rw’imikinire ndetse banige neza, nibwo uyu mugore yatangiye kumutegeka ko basambana ku ngufu.
Uyu mwana w’umuhungu ntiyabibwiye Justin yakomeje gusambana n’uyu mugore gusa umugabo aza kubikeka arabirukana,hashize iminsi arongera arabagarura cyane ko imikino yari igiye gutangira.
Uyu mugore yongeye guhatiriza uyu mwana w’umuhungu kumusambanya nibwo uyu mugabo yamufashe amushyikiriza ubutabera.
Urukiko rwavuze ko uyu mugore yakoreye ibya mfura mbi uyu mwana w’umuhungu,amushora mu busambanyi mu gihe kingana n’amezi 6 yose byatumye rumukatira igifungo cy’imyaka 3 muri gereza.
Umubyeyi w’uyu mwana yasabye ko umuryango wa McCarter umwishyura akayabo ka miliyoni imwe n’ibihumbi 500 kubera ukuntu yangije umwana wabo.
McCarter yemeye ibyaha byose ashinjwa birimo 6 bijyanye no gufata ku ngufu byatumye n’umugabo we wari usanzwe ari umutoza w’ikigo yegura ku kazi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *