skol
fortebet

Umuvugabutumwa yashimye Imana yamuhaye umugabo ku myaka 55 akiri isugi

Yanditswe: Sunday 14, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugabutumwa wo muri Nigeria witwa, Esther Bamiloye, aherutse gushyingirwa afite imyaka 55 n’umugabo witwa Isaac Bakare, umunyabukorikori w’imyaka 62 utarigeze ashyingirwa.Icyatangaje benshi nuko uyu mugore yavuze ko yashatse akiri isugi.

Sponsored Ad

Mu kiganiro na Punch, uyu mugore w’imyaka 55 y’amavuko yatangaje ko "satani atashakaga ko ashyingirwa" kuko igihe yari yiteguye, "nta mugabo wigeze amwegera."

Yavuze ko yemera ko ikibazo cyari mu itorero rye rya kera kandi ko Imana yamukoreye ibitangaza mu "itorero rye rishya kandi inzitizi zose zavanweho."

Ati“Satani ntiyashakaga ko nshaka. Igihe numvaga niteguye, nta mugabo wigeze ansanga. Nakomeje gutegereza igitangaza kiva ku Mana kugeza ngize imyaka 55.

Ntabwo nigeze nsohokana n’umuntu mbere yuko nshyingirwa. Ubwa mbere natekereje ko ikibazo gituruka mu itorero ryanjye rya kera ndivamo, ariko ubu ndaha Imana icyubahiro. Yabinkoreye mu itorero ryanjye rishya kandi inzitizi zose zakuweho. "

Abajijwe niba hari igitutu yari afite, yashubije ati: “Nashoboye kwihanganira ibigerageza byose kubera kwizera kwanjye gushinze imizi cyane, kwizera no kwibanda kuri Kristo Yesu. By’umwihariko, Imana yampaye ubuntu kandi inyemerera kwitangira urugendo rwanjye.

Tekereza umuntu uri muri iyi myaka udafite umugabo. Njye namaze iminsi myinshi ndira, nsaba Imana imbabazi. Ariko uyu munsi ndishimye kuko, nubwo agahinda kari kenshi, nashoboye kugera kuri byinshi mu bindi bice by’ubuzima bwanjye. "

Esther yongeyeho ko atigeze atakaza ibyiringiro kandi yabashije gushaka akiri isugi.

Yagize ati: “Igihe kimwe nararakaye. Ubuntu bw’Imana ni bwo bwatumye nkomeza urugendo. Sinari nzi umugabo n’umwe kugeza nshyingiwe. Nashyingiwe nkiri isugi.

Avuga uko yahuye n’umugabo we,Yagize ati “Hari hashize imyaka irenga itatu Imana impishuriye ishusho ye na kamere ye ikambwira ibye binyuze mu bandi bantu.

Umunsi umwe n’uwo Imana yampishuriye nyuma y’ imyaka itatu,Imana yanyoherereje ubutumwa bushya binyuze ku muhanuzi. Ibisobanuro by’imiterere ye, aho aturuka kandi bihuye neza neza nuko yari ameze ubwo namubonaga muri Ilesa. Itorero ryanjye riri muri Osogbo, ariko twagize ibirori muri Ilesa aho nahuriye n’umugabo wandemewe.

Imana yanagaragaje itariki y’ubukwe bwacu, bwari ku ya 29 Ukwakira 2021. Igihe cyo guhura kwacu n’ubukwe cyari gito rwose. Ndaha Imana icyubahiro cyose kuko yanyibutse nyuma y’iyi myaka yose. "

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa