Umuvugabutumwa yatunguye benshi kubera ukuntu yasengeye ku ngufu umugabo ufite uburwayi bwo mu mutwe
Yanditswe: Thursday 25, Nov 2021
Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyamba,umuvugabutumwa yagaragaye agerageza gusengera ku gahato umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe wari witurije cyane
Aya mashusho yafatiwe muri Uganda,yagaragaje uyu mukozi w’Imana arwana no gusengera uyu muntu ufite uburwayi bwo mu mutwe ku ngufu kugeza ubwo amutuye hasi ibyari amasengesho bihinduka intambara.
Gushaka gutabara uyu murwayi akoresheje imbaraga z’umwuka wera byatumye uyu muvugabutumwa amuterura amuryamisha mu muhanda .
Bageze no hasi (...)

Bageze no hasi uyu muvugabutumwa yakomeje gusengera cyane uyu murwayi wo mu mutwe anamushyiraho ibiganza amutsindagira ku butaka.
Aya mashusho yasekeje benshi ku mbuga nkoranyambaga ngo yafatiwe mu mujyi wa Mbale mu burasirazuba bwa Uganda.
Bigitangira,uyu mugabo ufite uburwayi bwo mu mutwe yasaga nkaho atishimiye icyemezo cy’umubwirizabutumwa cyo kumusengera ku gahato, ariko uyu mubwirizabutumwa ntiyagarukiye aho,yamusengeye kugeza amutuye hasi.
Abari aho hafi bakomeje kuvuza induru no guseka ubwo urugamba rwari rwambikanye hagati y’uyu muvugabutumwa n’uyu mugabo wari ufite uburwayi bwo mu mutwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *