skol
fortebet

Umuvugizi gakondo yariwe imyanya y’ibanga n’imbwa ye bimuviramo urupfu

Yanditswe: Wednesday 29, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuvuzi gakondo w’imyaka 60 y’amavuko w’ahitwa Calabar muri Nigeria witwaga,Ani Ikoneto, yishwe n’ibikomere yagize ubwo imbwa ye yamurumaga imyanya ye y’ibanga.

Sponsored Ad

Uyu muvuzi gakondo wari utuye ahitwa Jebbs Street muri Calabar y’Amajyepfo,abaturanyi be bavuze ko yagiye kunywa inzoga mu ijoro rya Noheri maze asubira mu rugo yasinze.

Umwe yabwiye Vanguard ati: “Yagarutse twaryamye ariko abantu bamwe bari hanze. Yinjiye mu cyumba cye aryama adafunze umuryango kubera kunywa inzoga nyinshi."

Imbwa ye yari hanze yinjiye mu nzu kurya ibyo yari afite birangiye iriye imyanya y’ibanga ye yibwira ko ari inyama.

Uyu muvuzi gakondo wakoreshaga ibimera yavugije induru, bituma abaturanyi bihutira kwinjira mu nzu ye maze bavumbura uko byagenze.

Undi yagize ati: “Igihe twumvaga avuza induru, twatekereje ko ari amabandi yamuteye. Ariko tugezeyo, twabonye ko igice cye cy’ibanga cyariwe kandi imbwa ye yari ifite amaraso ku munwa ”.

Uyu witwa Itoro yavuze ko Bwana Ikoneto atari guhita ajyanwa mu bitaro kubera umwanda wari ku mubiri we; babanje kumusukura.

Yongeyeho ati: "Igihe twarangizaga kumusukura umwanda, yavaga amaraso menshi byatumye apfira mu nzira twerekeza ku bitaro".

Nk’uko amakuru abitangaza, Ikoneto yabaga wenyine kubera ko abakobwa be bashyingiwe kandi bakaba babaga kure ye.Yashyinguwe mu rugo rwe kuwa 26 Ukuboza 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa