skol
Kigali

Umwana w’amezi 17 yishwe n’imbwa yari imaze icyumweru kimwe iciririwe n’ababyeyi be

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 March 2022

Polisi y’ahitwa Merseyside mu Bwongereza yatangaje ko umwana w’umukobwa w’amezi 17 gusa witwaga Bella-Rae Birch,yishwe n’imbwa y’inkazi yari imaze icyumweru kimwe gusa iciririwe n’ababyeyi be.

Polisi ya Merseyside yavuze ko abapolisi bakiriye raporo ivuga ko uwo mwana yatewe n’imbwa iwabo kuri Bidston Avenue i Blackbrook, St Helens ahagana saa 3.50 z’amanywa kuri uyu wa mbere.

Ibikorwa by’ubutabazi bwihutirwa byahise bikorerwa uyu mwana w’amezi 17 ajyanwa mu bitaro ari naho yapfiriye azize ibikomere byinshi yatewe n’iyi mbwa.

Polisi yongeyeho ko iyo mbwa yashyikirijwe abapolisi ihita yicwa. Polisi iri gukora iperereza niba iyi mbwa itari iyo mu bwoko butemewe nkuko amategeko agenga inyamaswa zigomba gutungwa abyemeza " Dangerous Dogs 1991".

Abapolisi bagumye ahabereye iryo sanganya kandi hakorwa iperereza ryinshi kuri za CCTV, abatangabuhamya ndetse n’abaturage.

Abaturanyi b’uyu muryango batangaje ko bababajwe bikomeye n’ibyabaye kuri uwo mwana wari ushimishije.

Umuyobozi ushinzwe iperereza, Lisa Milligan yagize ati: ’Iki ni ikintu kibabaje kandi ibitekerezo byacu biri kumwe n’umuryango w’umwana muri iki gihe cy’agahinda.

Ababyeyi b’uwo mukobwa muto n’umuryango wabo mugari barababaye rwose kandi abahanga bacu bashinzwe guhumuriza imiryango barabahaubufasha muri iki gihe kibabaje.

Uyu munsi, abaturanyi b’uyu mwana basobanuye ko nyina Treysharn Bates ’yashegeshwe’ cyane n’uru rupfu ndetse ’ararira cyane’ ubwo yari hanze y’urugo nyuma y’urupfu rwe ejo hashize, mu gihe inshuti z’uyu muryango zashenguwe n’uru rupfu,zasize indabo mu muhanda muri iki gitondo.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Yaciye ukuboko uwari umukunzi we amuziza ko yanze ko basubirana

Umusore w’imyaka 27 arashinjwa guca ukuboko uwahoze ari umukunzi weamuziza...
23 May 2022 0

Dore imyitwarire mibi igaragara ku mukobwa igatuma umuhungu bakundana...

Ubusanzwe iyo abantu bakundana by’ukuri birinda kubabazanya. Dore ibintu...
23 May 2022 0

Yasezeye ku kazi kugira ngo yite ku mbwa ye ibura igihe gito ngo...

Umugore yaretse akazi kugira ngo ashobore kumarana igihe n’imbwa ye irwaye...
21 May 2022 0

Nyiri inzu yateye umupangayi we kubera ko umugore we yanze ko batera...

Umugabo wari usanzwe afite amazu akodesha yahunze nyuma yo kugaba igitero...
20 May 2022 0

Umusore n’umukunzi we bashatse kwigana Jack na Rose muri TITANIC biviramo...

Umusore n’umukunzi we bashatse kwifotoza yiganye Jack na Rose bo muri filime...
20 May 2022 0

Sobanukirwa indimi 5 z’urukundo zihariye cyane kurusha izindi

Gutanga no kwakira urukundo bishobora gukorwa mu buryo butandukanye binyuze...
20 May 2022 0