skol
fortebet

Umwana w’imyaka 13 yahishuye ko yasambanyijwe na se na sekuru

Yanditswe: Wednesday 01, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ishami rishinzwe umutekano mu ingabo z’igihugu cya Nijeriya (NSCDC),ryataye muri yombi abantu babiri,umugabo na se , bakurikiranyweho gufata ku ngufu umukobwa wabo / umwuzukuru wabo w’imyaka 13.
Umuvugizi w’ubuyobozi, Adigun Daniel,niwe watangaje ayo makuru ku wa mbere, tariki ya 29 Ugushyingo,mu itangazo yatangiye ahitwa Osogbo, yavuze ko abakekwa bafashwe ku wa gatanu.
Adigun yagize ati: “Twakiriye amakuru yatanzwe n’umuntu ko uwo mukobwa yamubwiye ko sekuru na se bamusambanyaga.Se yahise (...)

Sponsored Ad

Ishami rishinzwe umutekano mu ingabo z’igihugu cya Nijeriya (NSCDC),ryataye muri yombi abantu babiri,umugabo na se , bakurikiranyweho gufata ku ngufu umukobwa wabo / umwuzukuru wabo w’imyaka 13.

Umuvugizi w’ubuyobozi, Adigun Daniel,niwe watangaje ayo makuru ku wa mbere, tariki ya 29 Ugushyingo,mu itangazo yatangiye ahitwa Osogbo, yavuze ko abakekwa bafashwe ku wa gatanu.

Adigun yagize ati: “Twakiriye amakuru yatanzwe n’umuntu ko uwo mukobwa yamubwiye ko sekuru na se bamusambanyaga.Se yahise atabwa muri yombi.

Nyuma y’iperereza, uwo mukobwa ukiri muto yatangaje ko se yari amaze imyaka ibiri amusambanya. Yavuze kandi ko yabanaga na nyirakuru ubyara nyina kuva ku myaka itatu.Yavuze ko se na nyina batandukanye akaba ari yo mpamvu yajyanwe kurererwa kwa sekuru na nyirakuru akiri muto.

Uyu mwana w’umukobwa yavuze kandi ko rimwe yasambanijwe na sekuru ariko abigira ibanga kuko yari akibana na we."

Yongeyeho ko yaba se na sekuru b’uyu mwana w’umukobwa bahakanye ko batigeze basambanya uyu mukobwa. Adigun yavuze ko uyu mwana yajyanwe kwitabwaho mu gihe hagitegerejwe iperereza kuri uru rubanza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa