skol
fortebet

Umwana w’imyaka 13 yarokoye abanyeshuri bari buzuye bisi nyuma y’uko uwari uyitwaye ataye ubwenge

Yanditswe: Saturday 29, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abayobozi bavuze ko abanyeshuri 60 bo mu ishuri rya Michigan bose bafite umutekano babikesha umwana umwe ufite imyaka 13,utekereza vuba,wayoboye bisi y’ishuri,nyuma y’uko umushoferi wayo ataye ubwenge.
Dillon Reeves wo mu ishuri rya Carter muri Warren yahise ajya imbere avuye ku ntebe ye nk’imyanya itanu inyuma ayobora iyi modoka.
Video yerekana uyu mushoferi wa bisi yoherereza ubutumwa abayobozi be ko atameze neza.
Umujyi washimiye uyu munyeshuri ubamwita intwari.
Umwe mu bayobozi ba (...)

Umwe mu bayobozi ba Warren, Jonathan Lafferty yanditse ku rubuga rwa Facebook ati"Twishimiye cyane ibikorwa byawe by’ubutwari!"

Ibi byabaye ku wa gatatu w’iki cyumweru ubwo abanyeshuri bari basubiye mu rugo bavuye ku ishuri rya Carter ubwo umushoferi wa bisi "yagiraga isereri maze akabura ubwenge", nk’uko umuyobozi w’iryo shuri, Robert Livernois abitangaza.

Video y’ibyabaye yashyizwe ahagaragara ku wa kane, yerekana uyu mushoferi wa bisi atanga ubutumwa kuri radiyo,abwira abayobozi be ko atameze neza kandi ko ashobora gukenera umufasha.

Ako kanya yahise ata ubwenge abanyeshuri bari muri bisi batangira kuvuza induru ubwo imodoka yari itangiye guta umuhanda.

Uyu mwana muto,Dillon,yahise yegera imbere hanyuma ahita arwana no guhagarika iyi modoka.

Uyu mwana akimara guhagarika iyi bisi, yahise areba bagenzi be abategeka n’ijwi rinini guhamagara umurongo wa 911 ako kanya.

Icyateye uyu mudamu wari utwaye iyi bisi guta ubwenge ntikiramenyekana kandi nta kindi kibazo yigeze agira mbere atwaye iyi modoka.

Ubwo bahamagaraga se w’uyu mwana,Steve Reeves, yahise abaza ngo ’’iyo niji yakoze ibiki?."

Hanyuma abapolisi bahita bamubwira ngo ’ntacyo,umwana wawe n’intwari."

Umuyobozi w’umujyi yashimye uyu mwana kuba yayoboye iyi bisi akayigeza aho guhagarara ndetse akarinda ko haba impanuka mbi cyane.

Mukase w’uyu mwana witwa Ireta Reeves,yagize ati "Ari mu rugo,abantu bose bameze neza kubera Dillon...Ntabwo azi umubare w’abantu ateye ishema uyu munsi."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa