skol
fortebet

Umwana w’imyaka 14 yaciye ukuguru n’ukuboko nyuma yo kumenwaho Aside n’umwarimu wamushinjaga kumwiba igare

Yanditswe: Friday 13, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhungu w’imyaka 14 yatakaje ukuboko kw’ibumoso, n’ukuguru kw’iburyo kubera ingaruka za aside ya batiri yasutsweho n’umwarimu wamushinjaga kumwiba igare.
Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi ngo cyakozwe n’umwarimu wo ku ishuri ryisumbuye rya Nalerigu muri Ghana witwa Ibrahim Salifu, uzwi cyane ku izina rya ’Fire-fire’.
Izi ngingo zombi z’umubiri w’uyu mwana zaciwe n’abaganga bo ku bitaro byitwa Nalerigu Baptist Medical Centre kubera uburemere bw’ibyangijwe na aside.
Uyu mwana w’umuhungu ngo (...)

Uyu mwana w’umuhungu ngo yazengurukaga mu gace ari ku igare rye ashakisha ibisigazwa, ubwo yahuraga n’indobo nyinshi batwaramo inyanya maze ahitamo kuzitwara.

Gideon Wunduwa, se w’uwahohotewe, yabwiye ikinyamakuru cyo muri Ghana cyitwa JoyNews ko igare ry’umuhungu we ritari rifite aho gupakira ibintu inyuma,bityo yarihagaritse maze afata iry’undi ryari riparitse imbere y’inzu atabiherewe uburenganzira na nyirayo.

Ati“Yatoye igare ry’abandi ryari hafi y’inzu ngo ajye kubigurisha [ibyuma bishaje] arigarure ariko asiga igare rye aho ngaho ajya kugurisha ibyuma, ariko agarutse, wa mugabo amusanganira avuga ko yamwibye igare”.

Nk’uko Gideon Wunduwa abitangaza ngo umuhungu we yagerageje gusobanura uko yahinduranyije amagare, ariko umugabo yanga kumwumva.

Yavuze ko umuhungu we bamuboheye ku ntebe y’ibiti hanyuma akubitwa inkoni amasaha menshi mbere yuko amusukaho aside.

Bwana Wunduwa yakomeje asobanura ko iumwana we yakubiswe nyuma ya saa sita, ariko nimugoroba bamusukaho aside.

Ati: “Byabaye saa sita z’amanywa, ariko saa moya z’umugoroba, abategeka kuzana amazi ya batiri. Barayizanye bayasuka ku maguru no mu biganza by’umuhungu ”.

Nyuma y’aho,uyu muhungu yajugunywe mu gihuru nyuma yo kumwica urubozo agata ubwenge.

Icyakora, yararokowe ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima ari naho yaciriwe biriya bic by’umubiri

Nyirabayazana, Ibrahim Salifu, yaje gutabwa muri yombi na Polisi kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera, ariko ararekurwa nyuma yuko abayobozi ba Nalerigu batabaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa