skol
fortebet

Umwana w’imyaka 14 yikuye mu kanwa k’ingona yashakaga kumwica

Yanditswe: Friday 03, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umwana w’ingimbi yarokotse mu buryo bw’igitangaza,ubwo ingona yamukuraga mu mazi ishaka kumurya hanyuma akarwana nayo ayikubita ibipfunsi birangira imurekuye.
Nkuko amakuru dukesha The Sun abitangaza,umwana witwa Om Prakash Sahoo, ufite imyaka 14, yari kumwe n’inshuti ze ku ruzi rwa Kani mu Buhinde ubwo iyi nyamaswa yamwufataga ikamujyana munsi y’amazi ikamukurura kugeza apfuye.
Uyu mwana uasanzwe yakubise ingona nini ku mutwe - arwana nayo iminota irenga 10 agerageza kuyigobotora.
Amaze (...)

Amaze gukubita iyi ngona ibipfunsi inshuro nyinshi, yashoboye kwikura mu menyo y’iki ikiremwa gikaze.

Yahise ajyanwa mu bitaro mbere yo kwimurirwa mu bikomeye by’akarere ka Kendrapara muri Odisha ndetse ngo akomeje kumererwa neza.

Nubwo bitavuzwe igihe ibi byabereye ariko amakuru nuko ari mu kwezi gushize nkuko iki kinyamakuru cyabigarutseho.

Ni ku nshuro ya gatatu mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa ingona yibasiye umuntu hafi ya parike y’igihugu ya Bhitarkanika yo mu karere ka Kendrapara, nk’uko NDTV ibitangaza.

Ku ya 26 Gicurasi, umukecuru w’imyaka 54 yishwe n’iyi nyamaswa ubwo yozaga indobo yari aje kuvomeramo kuri urwo ruzi.

Ibyumweru bike mbere,ku wa 4 Gicurasi, Shiv Prasad Behera w’imyaka 40 y’amavuko yishwe n’ingona ubwo yari arimo kwiyuhagira ku ruzi rwa Brahmani.

Mu minsi yashize kandi,hari amashusho ababaje yerekanaga itsinda ry’abana baje koga baterwa n’ingona mu gace nyaburanga ko muri Mexico ahitwa Tulum.

Ibitekerezo

  • Ubuse mwanditse KO uyu mwana yarokotse none ngo ingona yamujyanye munsi y amazi kugeza apfuye bishatse kuvuga iki mukongera ngo aracyari muzima?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa