skol
fortebet

Umwana w’imyaka 6 na barumuna be baguze inzu ya miliyoni zisaga 700 FRW mu mafaranga bahabwaga yo kurya ku ishuri

Yanditswe: Tuesday 21, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa w’umunyabwenge ufite imyaka itandatu na barumuna be bombi babashije kwigurira inzu yabo bwite nkuko byerekanwe n’abashinzwe kugenzura imitungo muri Australia.
Ruby, Gus na Lucy McLellan baguze inzu hamwe n’ubutaka buyikikije ahitwa Clyde, mu cyaro nko mu birometero 48 mu majyepfo ashyira iburasirazuba bw’umujyi wa Melbourne.
Aba bana uko ari batatu bahabwaga amafaranga yo kurya angana n’amadorari 2000 bakayabika rwihishwa kugira ngo bazatunge ubutaka bwabo nyuma yo kugirwa inama inama (...)

Sponsored Ad

Umukobwa w’umunyabwenge ufite imyaka itandatu na barumuna be bombi babashije kwigurira inzu yabo bwite nkuko byerekanwe n’abashinzwe kugenzura imitungo muri Australia.

Ruby, Gus na Lucy McLellan baguze inzu hamwe n’ubutaka buyikikije ahitwa Clyde, mu cyaro nko mu birometero 48 mu majyepfo ashyira iburasirazuba bw’umujyi wa Melbourne.

Aba bana uko ari batatu bahabwaga amafaranga yo kurya angana n’amadorari 2000 bakayabika rwihishwa kugira ngo bazatunge ubutaka bwabo nyuma yo kugirwa inama inama n’umushoramari ariwe se.

Cam McLellan, ufite imyaka 36, ​​yavuze ko yashishikarije abana be kuzagura imitungo ahari gutera imbere muri Australia ndetse ngo yabashakiye akazi kugira ngo bizigamire.

Iyi nzu yatwaye abo bana bavukana amadorari 671.000, se akaba yarahanuye ko azikuba kabiri kugeza hafi $ 1.342.000 mu myaka icumi.

Aba bana bashoboye kuzigama amafaranga bahabwaga yo kurya bagiye ku ishuri ndetse bakoraga imirimo yo mu rugo no gufashesemu kazi ke,birangira babonye kariya kayabo.

Igitabo cyagurishijwe cyane, My Four Year Old, the Property Investor,cyasohotse bwa mbere mu Gushyingo gushize ariko cyongeye kuguridhwa cyavugaga aban ku bana b’umwanditsi.

Bwana McLellan yabwiye 7News ati: ’Cyandikiwe abana banjye kugira ngo bazagikoreshe igihe bazaba bakuze bihagije, kuko nasobanuye intambwe zose zaterwa mu kugira umutungo.’

Yavuze ko igiciro cya Clyde kimaze kuzamuka $ 70.000.

Uyu McLellan yavuze ko bateganya kuzigama uriya mutungo w’abana babo indi myaka icumi mbere yo kuwugurisha muri 2032 bakagabana inyungu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa