skol
fortebet

Umwana w’imyaka 6 yarokotse by’igitangaza ingona yamumaranye iminota 10 mu mazi

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Sunday 19, Jul 2020

Umwana w'imyaka 6 yarokotse by'igitangaza ingona yamumaranye iminota 10 mu mazi

Sponsored Ad

skol

Umwana w’umuhungu w’imyaka 6 ukomoka mu gihugu cya Mexico yaciye ibintu ku isi nyuma yo kurokoka amenyo y’ ingona yamutwaye mu mugezu ikamumarana iminota 10 yarangiza ikamurekura akiri muzima.

Uyu mwana w’umuhungu urembeye mu bitaro yajyanye na mushiki we gukinira hafi y’umugezi ubamo ingona nibwo imwe yashotse ihita imufata imujyana mu mazi imara iminota 10 ikimufite iramurekura akiri muzima.

Aba bana bombi batorotse ababyeyi babo bajya gukinira ku mucanga witwa El Palmer beach uherereye ahitwa coastal Guerrero.

Aba bana bavumbuye icyanya cyari hirya y’uyumucanga bahagana batazi ko haba inyamaswa z’inkazi zirimo n’ingona.

Abakozi ba hoteli yo hafi y’uyu mucanga ngo bakunze kugaburira izi nyamaswa z’inkazi mu rwego rwo gushimisha abashyitsi.

Umwe mu babonye uyu mwana atwarwa n’ingona yavuze ko uyu mwana yakiniraga ku ruzitiro rwo munsi y’ikiraro by’uyu mugezi utemba nibwo iyi ngona y’ingore yamufashe umutwe imujyana mu mazi.

Iyi ngona ikimara gutwara uyu mwana yamurumye ku mutwe,amaboko,igituza n’amaguru.

Ba mukerarugendo,abarinzi ba Hoteli n’abandi bantu bari hafi bateye amabuye iyi ngona imaze gutwara uyu mwana birangira imurekuye.

Uyu mwana yahise ajyanwa kwa muganga gusa yaje guhita ata ubwenge kubera ibikomere biteye ubwoba yatewe n’iyi ngona yari yamutwaye.

Ibitekerezo

  • ok imana yamurinz kbe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa