Umwana w’imyaka 8 yagize intwari kubera uko yarokotse igifi cya Shark cyashakaga kumwica
Yanditswe: Thursday 05, May 2022

Umwana w’imyaka umunani yashimiwe ubutwari bukomeye yagize bwatumye arokoka igitero gikomeye yagabweho n’igifi cy’inkazi cya shark barwanye kikamuhunga nyuma yo kugikubita umugeri ku izuru kikagenda.
Ku cyumweru tariki ya 1 Gicurasi, Napat Chaiyarak Christenko yarimo koga mu nyanja, ku mucanga wa Kamala i Phuket muri Thailand, ubwo yagabweho igitero n’iki gifi.
Uyu mwana yavugije induru cyane ubwo cyari kimurumye mbere yo kugerageza kucyirukana akoresheje imigeri yagikubise ku mutwe, nkuko (...)
Umwana w’imyaka umunani yashimiwe ubutwari bukomeye yagize bwatumye arokoka igitero gikomeye yagabweho n’igifi cy’inkazi cya shark barwanye kikamuhunga nyuma yo kugikubita umugeri ku izuru kikagenda.
Ku cyumweru tariki ya 1 Gicurasi, Napat Chaiyarak Christenko yarimo koga mu nyanja, ku mucanga wa Kamala i Phuket muri Thailand, ubwo yagabweho igitero n’iki gifi.
Uyu mwana yavugije induru cyane ubwo cyari kimurumye mbere yo kugerageza kucyirukana akoresheje imigeri yagikubise ku mutwe, nkuko yabibwiye abapolisi.
Abari aho babonye ababyeyi ba Napat bari bafite ubwoba bamukurura mu mazi ubwo amaraso ye yatembaga ava mu gikomere yatewe n’iki gifi ku kuguru kwe kw’iburyo.
Nyuma yaje kuvurirwa n’abatabazi nyuma inkeragutabara imujyana ku bitaro bya Bangkok Phuket, aho yabwiye abaganga ko aricyo kintu kibabaza cyane atigeze yumva.
Byavuzwe ko Napat yaba yibeshyweho n’iyi nyamanswa y’inkazi ko ari ifi ubwo yari muri ayo mazi aherekejwe n’ababyeyi be ubwo ibyo byabaga.
Yakiniraga mu mazi ari hafi metero imwe y’ubujyakuzimu igihe yarumwaga n’iki gifi.
Abaganga babanje gutekereza ko yarumwe na barracuda cyangwa ikindi gisimba cyo mu nyanja, icyakora byaje kwemezwa ko yarumwa n’igifi gifite uburebure bwa metero imwe.
Napat yabwiye abashinzwe ubutabazi ko yabonye iki gifi cyegera ku nkombe,kandi yagikubise imigeri nyuma yo kumuruma bituma cyoga kijya kure y’inkombe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *