Umwana w’imyaka 8 yishe inzoka ya Cobra ayirumye n’amenyo ye
Yanditswe: Saturday 05, Nov 2022

Umwana w’umuhinde w’imyaka umunani yishe inzoka ya cobra yari yizingiye ku kuboko kwe nyuma yo kuyiruma n’amenyo ye.
Uyu mwana uzwi ku izina rya Deepak , yatewe n’iyi nzoka mu mudugudu wa Pandarpadh uri mu karere ka Chhattisgarh rwagati mu Buhinde,Ku wa mbere w’iki cyumweru.
Iyi Cobra yaramurumye ubwo yakinaga hanze y’iwabo,ikomeretsa umubiri we ku kuboko, hanyuma nawe ahita ayifata arayiruma karahava.
Nubwo yarwanaga n’ububabare, Deepak yararakaye cyane yanga kurekura iki gikururanda,ahita (...)
Umwana w’umuhinde w’imyaka umunani yishe inzoka ya cobra yari yizingiye ku kuboko kwe nyuma yo kuyiruma n’amenyo ye.
Uyu mwana uzwi ku izina rya Deepak , yatewe n’iyi nzoka mu mudugudu wa Pandarpadh uri mu karere ka Chhattisgarh rwagati mu Buhinde,Ku wa mbere w’iki cyumweru.
Iyi Cobra yaramurumye ubwo yakinaga hanze y’iwabo,ikomeretsa umubiri we ku kuboko, hanyuma nawe ahita ayifata arayiruma karahava.
Nubwo yarwanaga n’ububabare, Deepak yararakaye cyane yanga kurekura iki gikururanda,ahita afata icyemezo cyo gukoresha amenyo ye yica iyo nyamaswa neza.
Deepak yatangarije The New Indian Express ati "Inzoka yazengurutse ukuboko kwanjye iranduma. Narababaye cyane.
Kubera ko iki gikururanda cyanze kumvaho ubwo nazunguzaga ukuboko, nakirumye inshuro ebyiri cyane. Byose byabaye byihuse cyane. ’
Kurumwa n’inzoka bikunze kugaragara cyane mu Buhinde - ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu cyumweru gishize bwerekanye ko 85 ku ijana by’impfu z’abarumwe n’inzoka bari Abahinde muri 2019.
Kubera guhangayikira ubuzima bwa Deepak nyuma yo kurumwa n’iyi nzoka, ababyeyi b’uyu mwana bamujyanye ku kigo nderabuzima cyari hafi aho kimukurikiranira hafi kugira ngo akire neza.
Mu gusuzuma kurumwa kwe,abaganga bavumbuye ko cobra itarekuye uburozi yakoze ibizwi nka "dry bite".
Impuguke mu by’inzoka yatangarije ikinyamakuru The New Indian Express ati: ’Deepak nta kimenyetso na kimwe yigeze agaragaza kandi yakize vuba bitewe n’uko iyi nzoka y’ubumara yamurumye ariko ntihagire uburozi irekura.’
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *