skol
fortebet

Umwana w’umukire yasanzwe muri Hoteli yapfuye umusore bakundanaga avuga ko yishwe no gutera akabariro

Yanditswe: Tuesday 21, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umwongerezakazi wari wararazwe amafaranga menshi yishwe n’umukunzi we wakoraga akazi ko kurinda [bouncer],hanyuma uyu musore abjijwe avuga ko yapfuye bari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, nkuko yabibwiye urukiko ejo.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa w’umutoza w’amafarashi usanzwe ari Millionaire witwa Anna Reed, ufite imyaka 22, yabonetse mu cyumba cya hoteri yapfuye, nyuma y’aho umukunzi Marc Schatzle w’imyaka 32 ahamagaye abatabazi.

Isuzuma ryakorewe umurambo ryerekanye ko yapfuye nyuma yo kunanirwa guhumeka.

Yari afite ibikomere ahantu hatandukanye ku mubiri we wasanzwe mu cyumba cya 501 cya hoteri nziza ya La Palma Au Lac i Muralto, mu Busuwisi.

Urubanza rwabereye i Lugano rwavuze ko Schatzle wavukiye mu Budage yari afite amadeni arenga 40.000 yafashe mu tubari, mu kugura ibiyobyabwenge ndetse n’ibikoresho bitandukanye.

Uyu musore ashinjwa ko yari aziranye na Anna, bivugwa ko yamuteye ubwoba nyuma y’uko amubwiye ko azamubenga.Uyu mukobwa yari afite “amafaranga arenga 25.000 kuri konti ye”.

Ikarita ye yo kubikuza amafaranga yaje gusanga yahishwe inyuma ya lift muri hoteri.

Abandi bashyitsi babwiye urukiko ko bumvise induru no gutabaza biva mu cyumba cya 501.

Ikarita ye y’inguzanyo yaje gusanga yihishe inyuma yikibaho muri hoteri.

Umwe yagize ati: “Numvise ibirahuri bimeneka n’urusaku rww’ibikoresha bisunikwa mu cyumba.

“Numvise kurira. Numvise umuntu uvuga iti: ’Uri kunyica’ n’undi avuga ngo “uri kunkinisha.”

“Nashakaga kujya gutabaza ariko nkeka ko byanshira mu kaga gakomeye.”

Anna yari yarangije kaminuza kandi yari mu mwaka w’ikiruhuko.

Yahuriye na Schatzle muri Tayilande muri Gashyantare 2019 - amezi abiri mbere y’urupfu rwe.

Basohokanye muri Vietnam, Singapore na Dubai. Anna, wishyuraga buri kintu cyose, yashyize amafoto kuri Facebook.

Urukiko rwumvise ko Anna yakoreshaga amafaranga agera ku 3000 ku kwezi - ariko iyo mibare “yaratumbagiye cyane” amaze guhura na Schatzle.

Yahawe amafaranga y’urugendo rwo kujya kwizihiza isabukuru y’imyaka 21 na se Clive, ufite umurima yororeramo amafarashi ufite agaciro ka miliyoni zirenga 12 z’amapawundi i Harrogate muri North Yorks.

Schatzle ufite igishushanyo cya “Warrior” ku ijisho ry’ibumoso, yabwiye urukiko ati: “Yakundaga utubyiniro dukorerwamo imibonano mpuzabitsina nka Kit Kat i Berlin no kunywa cyane - n’Umwongereza.”

Yabwiye abapolisi ko afite abakunzi 400, ariko mu rukiko yavuze ko yari afite "benshi".

Abajijwe ikibazo ku mibonano mpuzabitsina yavuze ko uyu mukobwa yakundaga, yagize ati: “Namushyize igitambaro mu ijosi ntangira kumusoma. Ariko yashakaga byinshi ku buryo nashyize ikiganza cyanjye ku gitambaro ndasunika. ”

Uyu musore yahakanye kwica Anana gusa urubanza ntirurarangira.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa