skol
fortebet

Umwana yarohamye muri Pisine arapfa ubwo nyina yarimo kwifatira amafoto

Yanditswe: Thursday 17, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umwana w’imyaka ibiri yarohamye muri pisine arapfa,ubwo mama we uzwi cyane ku rubuga rushyirwaho amafoto y’urukozasoni rwa OnlyFans yafataga amafoto n’inshuti ze hirya gato
Chawanakon Hancharoenpanna yapfuye mu buryo bubabaje mu gihe mama we Wiyada Pontawee w’imyaka 26, n’umugabo we w’umufotozi "bakoraga" mu nyubako nziza i Pattaya, muri Thailand, ku munsi w’abakundana.
Abandi banyamideli benshi bivugwa ko bitabiriye ibi birori - byatumye amafoto aba menshi.
Amafoto yerekanye aba bantu bari (...)

Amafoto yerekanye aba bantu bari gusangira ibyokurya,bananywa amacupa ya whisky muri ibi birori

Wiyada - uzwi ku izina rya "Soda" - yagaragaye yifotoje ahagaze ku ibaraza ry’inzu areba pisine ndetse yambaye bikini yirabura mbere.

Uyu mwana muto nawe yagaragaye ari hafi y’aya mazi hamwe na murumuna we n’undi mwana mbere yuko ibi byago bibaho.

Chawanakon waburaga iminsi ibiri gusa ngo yizihize isabukuru y’imyaka itatu y’amavuko - yarohamye muri pisine nimugoroba ubwo mama we yari mu nzu afotora.

Yahoraga yifotoza amafoto ashotorana yashyiraga kuri OnlyFans hamwe n’izindi mbuga z’abakuze aho yishyuzaga abamukurikira amafaranga yo kureba umubiri we.

Ntibiramenyekana niba uyu mugore yarimo kwifotoza amafoto y’urukozasoni ubwo umuhungu we yarohamaga.

Papa w’uyu mwana yavuze ko yamwumvise arwanira n’ubuzima muri pisine maze hahamagarwa imbangukiragutabara.

Abaganga bahageze kandi bakorera ubutabazi bw’ibanze uyu mwana, mbere y’uko ajyanwa mu bitaro nyuma bikaza kuvugwa ko yapfuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa